Umugabo yasimbutse indege igenda nyuma yo kunanirwa kwinjira mu cyumba cy’abayitwara

Ku kibuga cy’indege cya Los-Angeles, Umugabo wari mu ndege yayisimbutse igenda nyuma yuko agerageje kwinjira mu cyumba cy’abadereva/abayitwara bikamunanira.

Urwego rushinzwe ingendo z’indege, Federal Aviation Administration (FAA), muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruvuga ko uwo mugabo utamenyekanye imyirondoro yafunguye umuryango w’indege ahunga anyuze mu muryango w’ubutabazi (emergency), hari ku wa gatanu.

Uyu mugabo, yahise ahagarikwa ajyanwa kwa muganga kubera ko yakomeretse. Ibikorwa bibi bigenda byiyongera mu ngendo z’indege muri Amerika. Muri uyu mwaka, hamaze kuba ibibarirwa mu 3000.

Ibyabaye ku wa gatanu nkuko BBC ibitangaza, byashyitse ari ku I saa moya n’iminota 10 z’ijoro ku masaha yo muri Amerika mu ndege y’ikompanyi SkyWest Airlines yerekezaga mu mujyi wa Salt Lake City.

Abakozi bo muri iyo ndege bavuga ko babonye umugenzi ahaguruka ava mu mwanya yari yicayemo mu gihe iyo ndege yarimo igendera ku butaka yitegura kuguruka. Bavuga ko yakubise ku muryango w’icyumba cy’abadereva mbere y’uko asohoka anyuze mu muryango w’ubutabazi, nk’uko byandikwa n’ikinyamakuru NBC.

Nyuma, iyo ndege yahise isubira mu kibanza cyayo iparikamo. Abategetsi batangije amaperereza ku byabaye n’icyatumye uwo mugenzi akora ibyo. Mu ntangiriro z’uku kwezi, ikigo FAA cyatangaje ko amaperereza cyari kimaze gukora ku bikorwa bibi byo guhonyanga amategeko ajyanye n’ingendo z’indege byiyongereye cyane kuva gitangiye kubyegeranya mu 1995. Kivuga ko byinshi muri ibi bifitanye isano n’abantu banga kwambara udupfukamunwa mu ndege.

Iki kigo kivuga ko kugera ku wa 25 z’ukwa gatanu uyu mwaka habonetse ibibazo by’abagenzi 394 bavugwa ko “bashatse kwivanga mu kazi k’abakozi b’indege”. Iyi mibare irenga inshuro ebyiri iyo mu mwaka ushize, aho ibikorwa bibi nk’ibi bingana 183 ari byo byakorewe amaperereza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →