• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Canada: Ababarirwa mu ijana bamaze kwicwa n’ubushyuhe budasanzwe

Umwanditsi
June 30, 2021

Abantu batari bacye bamaze gupfa muri Canada kubera inkubi y’ubushyuhe itunguranye ikomeje kugera ku bipimo bitigeze biba mbere. Polisi mu gace ka Vancouver kuva ku wa gatanu imaze kugera ku bantu 130 bapfuye bitunguranye. Benshi bari mu zabukuru cyangwa bari bafite izindi ndwara basanganywe. Bavuga ko ubushyuhe ari impamvu mu zateye izi mpfu.

Kuri uyu wa kabiri, Canada yagize ubushyuhe itigeze igira na rimwe mbere ku munsi wa gatatu yikurikiranya – ni 49.5C muri Lytton, mu ntara ya British Columbia. Mbere y’iki cyumweru, ubushyuhe muri iki gihugu bwari butarigera burenga 45C.

Inzobere zivuga ko ihindagurika ry’ikirere rizatuma ubushyuhe n’ubukonje bikomeza kugera ku bipimo bidasanzwe. Mu gihe kandi bigoye gusobanura impamvu imwe itera ubushyuhe bw’isi.

Uburengerazuba bwa Canada n’igice cya Amerika y’amajyaruguru ashyira uburengerazuba biri kugira iminsi y’ubushyuhe butwika.

Biracyekwa ko ubu bushyuhe ari imwe mu mpamvu y’urupfu rw’abantu 65 mu mujyi wa Vancouver, nk’uko polisi ibivuga. Agace kitwa Burnaby gusa k’uwo mujyi habaruwe abantu bagera kuri 34 bapfuye, mu gihe ahitwa Surrey habaruwe 38.

Nkuko BBC ibitangaza, Steve Addison wo mu gipolisi cyaho agira ati: “Vancouver nta na rimwe yigeze igira ubushyuhe nk’ubu, kandi mu buryo bubabaje abantu bari gupfa kubera bwo”.

Agace gatoya ka Lytton, ku ntera ya 250Km mu burasirazuba bwa Vancouver, uhatuye witwa Meghan Frandrich avuga ko “bisa n’ibidashoboka” gusohoka hanze. Yabwiye ikinyamakuru Globe&Mail ati: “Ntiwabyihanganira. Turi kugerageza kuguma mu nzu uko bishoboka kose. Dusanzwe tumenyereye ubushyuhe ariko 30 [dogere] zitandukanye cyane na 47”.

Umugore uri kwerekeza mu nzu yo kwihorezamo mu zashyizwe muri Vancouver.

Ikigo gishinzwe iby’ikirere cya Canada cyaburiye ko hashobora kuba ubushyuhe bukabije mu ntara za British Columbia na Alberta, hamwe n’uduce two muri Saskatchewan, Northwest Territories na Manitoba.

David Phillips, umuhanga mu by’ikirere w’ikigo Environment Canada, ati: “Turi gihugu cya kabiri gikonja cyane ku isi kandi kigira urubura kurusha ibindi. Ariko si kenshi tuvuga ku kirere gishyushye nk’iki…Dubai ishobora kuba ihehereye kurusha ibyo twe turi kubona ubu”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga