Kamonyi: Abakozi 3 b’akarere na Rwiyemezamirimo batawe muri yombi na RIB

Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko kuri uyu wa 02 Nyakanga 2021 abakozi batatu b’Akarere ka Kamonyi bakorera mu Murenge wa Nyamiyaga, barimo; Kontabure/umucungamutungo w’Umurenge, Gitifu w’Akagari n’Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri batawe muri yombi na RIB. Aba biyongeraho Rwiyemezamirimo nawe watawe muri yombi.

Abatawe muri yombi, ni; Niyonzima Jean Rene ariwe Mucungamutungo/Comptable w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mugenzi JMV wahoze ayobora GS Mukinga, ubu akaba ayobora EP Munyinya, Bizimana Innocent uyu ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga, hamwe na Mushoza Cyrille Rwiyemezamirimo mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri.

Itabwa muri yombi ry’aba bose uko ari bane ryabaye ku masaha atandukanye ndetse no mu buryo n’amayeri bitandukanye. Urugero ni nk’aho umwe muri aba ariwe Mucungamutungo w’Umurenge, amakuru agera ku intyoza.com avuga ko ngo yasabye Rifuti imodoka, asiga Moto ye ku murenge yanga kwicwa n’ivumbi riri mu mayaga, biza kurangira ya Rifuti yasabye imwinjije muri RIB.

Amakuru kandi agera ku intyoza.com ku ifatwa ry’aba bose ni ay’uko ibyo bose bakurikiranyweho bifitanye isano n’ibibazo byakomeje kuvugwa mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Nyamiyaga, aho Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB mu karere ka Kamonyi rumaze igihe rubikurikirana ndetse bo kimwe n’abandi batari bake bakaba baragiye barwitaba mu rwego rwo gutanga amakuru.

Andi makuru agera ku intyoza.com ni uko nyuma y’itabwa muri yombi ry’aba bantu bane hari n’abandi RIB igishakisha. Gusa Umuvugizi w’uru rwego rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye umunyamakuru ko agikusanya amakuru. Amakuru yandi aboneka nayo turayatangaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →