Abashyigikiye Jacob Zuma bagiye iwe kwitambika uwashaka kumufata ngo afungwe

Abaturage bashyigikiye Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Africa y’Epfo bakoze icyo bise ingabo y’abantu hanze y’urugo rwe mu kugerageza kubuza ko afatwa.

Mu cyumweru gishize, urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwanga umwanzuro warwo umutegeka kwitaba akabazwa kuri ruswa. Igihe ntarengwa cyo kumufata cyari cyashyizwe ku cyumweru saa sita z’ijoro. Gusa nyuma, urukiko rwemeye kumva ubujurire bwe ku gihano cyo gufungwa amezi 15 yari yahawe. Ariko uko ibyo bibuza kumuta muri yombi ntabwo bizwi neza.

Ku cyumweru Zuma yabwiye abanyamakuru bari hanze y’urugo rwe i Nkandla mu ntara ya Kwa-Zulu Natal ati: “Nta mpamvu y’uko najya muri gereza uyu munsi”. Yavuze ko yatewe umujinya “no gukatirwa gufunga ataburanye” yongeraho ko “Africa y’Epfo iri kunyerera isubira mu butegetsi bwa apartheid”.

Umwe mu bamushyigikiye, Lindokuhle Maphalala yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko niba umukuru wa Polisi aje gufata Zuma “agomba kuduheraho”. Imbere y’urugo rwe, Zuma yabwiye abamushyigikiye ati: “Hakurikiraho guhangana niba Polisi igerageje gushaka kumfata”.

Abamushyigikiye Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bamwe bambaye imyambaro gakondo y’aba-Zulu abandi mu myenda ya ANC iriho ifoto ye, bamaze kuba benshi bakambitse hanze y’urugo rwe i Nkandla bakora ingabo y’abantu yo kumukingira.

Gusa amategeko yo kwirinda Covid muri iki gihugu abuza abantu nk’aba guhurira hamwe. Ariko nta bapolisi bigeze bagerageza no gutatanya aba bantu, byatumye benshi bongera kuvuga ko Zuma ari hejuru y’amategeko kandi ubucamanza budakora iyo bigeze ku banyapolitiki bakomeye.

Jacob Zuma yabwiye kenshi abamushyigikiye ko adatinya gufungwa, ariko nanone ku ruhande itsinda ry’abanyamategeko be rirakora ubudahagarara ngo adafungwa.

Urukiko rwavuze ko ruzumva ubujurire bwe tariki 12 z’uku kwa karindwi 2021. Uyu munyapolitiki w’imyaka 79 yakuwe ku butegetsi mu 2018 abumazeho imyaka icyenda, nyuma y’ibirego bya ruswa.

Abacuruzi bakomeye bashinjwe gucura imigambi n’abanyapolitiki yo gufata imyanzuro runaka mu nyungu zabo. Ariko Zuma inshuro nyinshi yavuze ko ibi ari undi mugambi wa Politiki wo kumusebya. Uyu mugabo, inshuro imwe nibwo yavuganye n’abakora iperereza kubyo aregwa nyuma yanze kongera kubitaba.

Mu rundi rubanza rutandukanye, mu kwezi gushize Zuma yahakanye ruswa mu igurwa ry’intwaro ry’agaciro ka miliyari $5 ryabaye mu myaka ya 1990.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →