Kamonyi-Kwibohora27: Umuturage yitangiye bagenzi be ngo babone umuriro w’amashanyarazi

Ni mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Murehe aho abaturage 21 biyemeje kwibohora bishakira umuriro w’amashanyarazi bamwe batigeze mu myaka isaga 40 bahamaze. Umwe muri bo witwa Mukawiringiye Deborah, ari n’umwe mu bazanye igitekerezo, yemeye kubishingira atanga ingwate muri Banki ngo bibohore ku kutagira Umuriro.

Mukawiringiye Deborah, afite imyaka 65 y’amavuko. Avuga ko kwibohora ari amagambo akubiye mu butumwa bushimangirwa n’ibikorwa biganisha ku iterambere rigamije ineza y’abanyagihugu kandi nabo ubwabo bagizemo uruhare.

Avuga ko Igikorwa cyo kubohora Igihugu cyabaye kikarangira, ariko ko ibikorwa bishimangira kwibohora ari urugendo rurerure rujyana no kugenda abantu bashaka ibisubizo by’ibibazo bitandukanye barwana nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Abaturage mu ngo 21 hamwe n’undi bivugwa ko yawihaye nibo bamaze kubona umuriro babikesha kwishyira hamwe.

Kubona abandi bacana umuriro w’amashanyarazi, yagera aho atuye agasanganirwa n’umwijima, byamuteye ishyari ryo kumva ko afatanije na bagenzi be nabo bashobora kwikururira umuriro mu mbaraga n’ubushobozi bafite, bityo mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 27 bikazasanga nabo bacana, baribihoye.

Avuga ko yegeranye na bagenzi be, bahuza igitekerezo, ariko ngo kuko basabwaga asaga Miliyoni y’u Rwanda kugira ngo bahabwe amapoto anyuzwaho insinga kandi mu bushobozi aya mafaranga ntayo bari bafite, yahisemo kubitangira, atanga ingwate y’ubutaka, Banki ibaha amafaranga babona umuriro, basezerana kuzagenda bishyura gahoro gahoro mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mukawiringiye Deborah w’imyaka 65 y’amavuko, avuga ko nubwo yizeye bagenzi be akabishingira, ngo ni hagira umutenguka ubuyobozi buzamube hafi.

Agira ati“ Twaricaye na bagenzi banjye, tubaza iby’umuriro wageze ku Kagari ariko batubwira ko aho wageze ari aho, ko ahasigaye ari ukwirwariza. Mu kubiganiraho na bagenzi banjye twasanze twakora ishyirahamwe ryo gukurura umuriro bityo tukagera kucyo dukeneye. Twagiye muri REG, batubwira ibisabwa dusanga bisaba ingufu nyinshi, kubera byari kugorana ko buri wese abona amafaranga akenewe ako kanya, twagiye muri Banki mba ari njyewe uba umwishingizi wabo, mbatiza ingwate kugira ngo tubone icyo dukeneye kandi ubu turishimye”.

Karemera Munyemana Jean Damascene, Umwe mu baturage babonye umuriro nyuma y’imyaka isaga 23 amaze aho atuye ntawo, ashima uku kwifatanya bagahuza imbaraga nk’abaturage mu kwishakamo ibisubizo. Avuga ko uku nako ari ukwibohora kuko ngo ari Igisubizo cy’icyari kibaboshye nk’abaturage. Avuga ati“ Mbona hari ibintu byinshi tumaze kwibohoramo; dufite umuriro, dufite amazi kandi mbere kuri Leta yabanje ibi ntabwo hano byahabaga. Ibi nta n’umwaka bidutwaye kubikora dushyize hamwe. Turashima Leta y’Ubumwe”.

Karemera ni umwe mu bafatanije na Deborah guhuza bagenzi babo.

Avuga ko kimwe mu byo yazaniwe no “Kwibohora” nk’Igihugu ari uko Leta binyuze mu miyoborere myiza yafashije umuturage gutekereza byagutse, kugira ijambo mu bimukorerwa ari nabyo bituma buri wese ajya mu rugamba rwo kwibohora binyuze mu bikorwa bitanga ibisubizo ku bibazo biba bibangamiye umuturage. Ashimangira ko iyo abaturage n’ubuyobozi bishyize hamwe bakishamo ibisubizo nabyo ari “Ukwibohora”.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, ashima igitekerezo n’ubufatanye bw’abaturage mu kwiyegereza umuriro no gushaka ibisubizo by’ibindi bibazo bahura nabyo, akavuga ko hari byinshi nk’ubuyobozi bafatanije n’abaturage bashobora kwikemura izindi mbaraga zikaza ari inyongera.

Gitifu Nkurunziza, avuga kandi ko nk’ubuyobozi bazakomeza kuba hafi no gufatanya n’abaturage mu gushaka umuti w’umuriro bavuga ko ukiri muke, ko bakomeza ubuvugizi kugira ngo n’ibindi bikorwa by’iterambere aba baturage bifuza kugeraho bizagerweho. Ashimangira ko uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa ari ingenzi.

Aba baturage, bavuga ko umuriro bafite uyu munsi ari muke cyane, ko batabasha kugira byinshi by’iterambere bawubyaza. Bifuzaga kugura icyuma gisya, bakifuza ko urubyiruko rwabo rukora imishinga itandukanye yo kwiteza imbere babikesheje umuriro biyegereje ariko ngo ntabwo byakunda. Ni naho bahera basaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →