• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
23/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
23/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
23/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Perezida wa Haiti yiciwe iwe mu rugo

Umwanditsi
July 7, 2021

Perezida wa Haïti Jovenel Moïse yiciwe mu gitero cyagabwe ku rugo rwe, nkuko byavuzwe na Claude Joseph, Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho (cyangwa w’imfatakibanza mu Kirundi).

Bwana Joseph yavuze ko urugo rwa Perezida rwo mu murwa mukuru Port-au-Prince rwirawemo n’abagabo bitwaje intwaro bataramenyekana. Yavuze ko ibyo byabaye saa saba z’ijoro zaho, ni ukuvuga saa moya (7h) za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Yanavuze ko Martine Moïse, umugore wa Perezida, na we yakomerekeye mu gitero.

Bwana Joseph yavuze ko “ingamba zose zafashwe kugira ngo ubutegetsi bwa leta bukomeze”. Ubu ni we wabaye afashe ubutegetsi muri iki gihugu gicyennye cyo mu birwa bya Caraïbes, ndetse yashishikarije abaturage gukomeza kurangwa n’ituze. Yavuze ko iryo raswa rya Perezida ari “igikorwa cya kinyamaswa“.

Jovenel Moïse, wari ufite imyaka 53, yari ari ku butegetsi kuva mu 2017, nyuma yuko uwo yasimbuye Michel Martelly yari yeguye.

Ubutegetsi bwa Perezida Moïse nkuko BBC ibitangza, bwaranzwe n’ibibazo kubera ibirego bya ruswa, ndetse akenshi bwagiye buhangana n’imyigaragambyo irimo urugomo y’abamagana leta.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka, habayeho imyigaragambyo mu murwa mukuru no mu yindi mijyi, abaturage basaba ko yegura.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Haiti bavuze ko manda y’imyaka itanu ya Bwana Moïse yagakwiye kuba yararangiye ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kabiri mu 2021, hashize imyaka itanu uhereye ku munsi Bwana Martelly yeguriyeho.

Ariko, Perezida Moïse yashimangiye ko yari agishigaje umwaka umwe ku butegetsi, avuga ko ubutegetsi yabugezeho nyirizina ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kabiri mu 2017.

Uko gucyerererwaho umwaka umwe kwatewe n’ibirego by’uburiganya mu matora, byaje gutuma ibyavuye mu matora ya 2015 biteshwa agaciro hagakorwa amatora bundi bushya, yatsinzwe na Bwana Moïse.

Ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kabiri, umunsi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko manda ye yagakwiye kuba yararangiye, yavuze ko “umugambi wo guhirika ubutegetsi bwe no kumwica” waburijwemo.

Umutekano mucye wabaye akarande, ubutegetsi bw’igitugu bwagiye busimburana, ndetse n’amakuba atewe n’ibiza, byatumye Haïti isigara ari kimwe mu bihugu bicyennye cyane ku mugabane w’Amerika.

Cyiyongereyemo urugomo rukorwa n’amatsinda y’abagizi ba nabi, n’ibikorwa byo gushimuta, ndetse no kuzahara kw’imibereho, muri iki gihugu aho hafi 60% y’abaturage miliyoni 11 basanzwe babayeho munsi y’umurongo w’ubucyene.

Umutingito w’isi wo mu mwaka wa 2010 wishe abantu barenga 200,000 ndetse wangiza byinshi mu bikorwa-remezo no mu bukungu. Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) bubungabunga amahoro bwashyizweho mu 2004 ngo bufashe gushyira ituze muri icyo gihugu, buhava mu 2017.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga