Jacob Zuma yavuye ku izima yemera kwishyikiriza Polisi

Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo yishyikirije Polisi ngo atangire igifungo yakatiwe kubera gusuzugura urukiko. Yari amaze iminsi yarinangiye ndetse hari n’abakunzi be baje iwe kwitambika ngo hatagira umutwara.

Kuri uyu wa gatatu nijoro ni bwo yerekeje kuri gereza ya Estcourt Correctional Centre iri hafi y’urugo rwe mu ntara ya KwaZulu-Natal. Polisi yari yaburiye ko yiteguye guta muri yombi Bwana Zuma, w’imyaka 79, mu gihe yari kuba atayishyikirije bitarenze kuri uwo wa gatatu.

Mu cyumweru gishize, Bwana Zuma yakatiwe gufungwa amezi 15 nyuma yuko yanze kwitabira iperereza kuri ruswa. Icyo gifungo nticyari cyarigeze gitangwa ku wahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo, akaba yari yahawe igihe ntarengwa cya saa sita z’ijoro ku wa gatatu ngo abe yamaze kwishyikiriza polisi.

Icyo gihe ntarengwa nkuko BBC ibitangaza, cyashyizweho nyuma yuko Bwana Zuma yanze kwishyikiriza polisi ku cyumweru. Mu itangazo rigufi, ikigo yashinze cya Jacob Zuma Foundation cyagize kiti: “Perezida Zuma yafashe icyemezo cyo kubahiriza itegeko ryo gufungwa”.

Umukobwa we Dudu Zuma-Sambudla, nyuma yanditse kuri Twitter ko se ari “mu nzira [yerekeza kuri gereza] kandi aracyafite ishyaka [aracyakomeye]”.

Ku itariki ya 29 y’ukwa gatandatu ni bwo Bwana Zuma yakatiwe gufungwa amezi 15 kubera kwanga gukurikiza itegeko rimusaba gutanga ibimenyetso mu iperereza kuri ruswa mu gihe cy’imyaka icyenda yamaze ku butegetsi.

Abanyemari bagiye bashinjwa kugambana n’abanyapolitiki mu kugena ifatwa ry’ibyemezo ubwo yari akiri ku butegetsi. Ariko Bwana Zuma yakomeje kuvuga ko arimo kwibasirwa mu mugambi w’ubugambanyi bwa politiki.

Nubwo yegujwe n’ishyaka rye rya African National Congress (ANC) mu mwaka wa 2018, aracyafite abamushyigikiye, cyane cyane mu ntara avukamo ya KwaZulu-Natal.

Ku cyumweru, imbaga y’abamushyigikiye yakoze icyo yise ingabo y’abantu hanze y’urugo rwe, igamije kwitambika ngo ibuze ko atabwa muri yombi. Imbaga nk’iyo nanone yateranye mbere yuko yishyikiriza polisi ku wa gatatu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →