Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwatangaje kuri uyu wa 09 Nyakanga ko rwataye muri yombi abagabo batanu, aho rubakurikiranyeho ibyaha birimo; kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’inyandiko mpimbano, aho bagurishaga ibibanza n’amazu by’abandi.
Abatawe muri yombi nkuko urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwatangaje amazina yabo ni; Nsengiyumva Alphonse, Niyonzima Paul, Micyomyiza Flugence, Karibuhungu Benjamin hamwe na Mutijima Kadahwema William.
Bumwe mu buryo abafashwe bakoresha nkuko RIB yabutanga, harimo; kureba inzu cyangwa ubutaka bugurishwa, umwe akigira nyir’inzu, abandi bakigira aba komisiyoneri bashaka abaguzi, hakaba hari n’abandi bashinzwe gucura ibyangombwa by’ibihimbano.
Nyuma yo gucura ibyangombwa by’ibihimbano, aba ngo bashakaga umuguzi, bakajya gusura inzu cyangwa ubutaka. Muri ako kanya igihe bari kumvikana ibiciro haza undi muntu wigize umuguzi, nawe ushaka ya nzu cyangwa ubutaka kugirango bakumvishe ko agiye kuyigutwara, bityo bikaborohera.
Kubera ko nk’umukiriya bafite imbere yabo wabaga washimye, bagusabaga kwishyura avance kugirango ugaragaze ko ufite ubushake bwo kugura, ndetse bakakubwira ko andi mafaranga asigaye uzayatanga mu gihe cyo guhinduza ibyangombwa. Iyo udashishoje ngo ugire amakenga ukabaha amafaranga baragenda ntibongere kuboneka. Nguko uko benshi bagwa mu mutego w’abatekamutwe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com