Muhanga: Abanyeshuri basoza amashuri abanza basabwe kwirinda COVID-19

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza basaga ibihumbi 250 mu gihugu batangiye gukora ikizamini bisoza iki cyiciro. Akarere ka Muhanga gafitemo abasaga ibihumbi umunani. Basabwe kwitwara neza bagatsinda, ariko kandi bakanakomeza kwirinda icyorezo cy COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yasabye abanyeshuri batangiye ibizamini gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi bakitwararika bagamije kutandura cyangwa ngo banduze abandi.

Mbere yo gutangira ikizamini babanje kuganirizwa.

Yagize ati” Icyo tubifuzaho nuko mukomeza kwirinda Koronavirusi mukambara neza agapfukamunwa mugakaraba inshuro nyinshi,tugamije kwirinda kwandura iki cyorezo no kutacyanduza abandi igihe twacyanduye”.

Yongeyeho ko aba bakandida batangiye ibizamini bakwiye kwiga bagamije gutsinda, anasaba ababyeyi kubaha umwanya bakiga neza bityo bagatsinda bityo bikababera umusingi mwiza w’ubuzima.

Aha niho hajemo ibizamini.

Yagize ati” Mukwiye kwiga mugamije gutsinda ibizamini ariko ntabwo mwabigeraho ababyeyi batabafashije, niyo mpamvu ababyeyi nabo bagomba kubafasha mugatsinda neza, mugatangira neza umusingi mwiza”.

Uwineza Phaina, umwe mu bakandida wakoze ikizamini avuga ko yishimiye kuba yagikoze, ko ubushize batigeze babona uko bagikora ariko ko bizera ko bagomba kwitwara neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga aha abana ibizamini.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel avuga ko bizeye ko bizagenda neza cyane, ko kandi n’abana bafite ibibazo by’uburwayi bose bafashijwe kuko mu bakoze hari abana batatu bafite COVID-19.

Uyu munsi tariki ya 12 Nyakanga 2021 mu karere ka Muhanga byari biteganyijwe ko abasaga ibihumbi 8,290 bagombaga gukora ikizamini gisoza amashuri abanza harimo abakobwa ibihumbi 4,469. Ibigo 40 nibyo bizakorerwaho ibizamini, aho bizasozwa tariki ya 14 Nyakanga 2021.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →