Muhanga: Barinubira guhenderwa mu isoko hitwajwe ingamba zo gukumira COVID-19

Abaturage barema isoko ry’imboga rya Nyabisindu baravuga ko bahenderwa muri iri soko bitewe n’ingamba zashyizweho zigamije gukumira icyorezo cya COVID-19. Bemeza ko birukanwa hutihuti bataragurisha umusaruro bazanye kubera amasaha make isoko ryagenewe, bagahendwa kubwo kwanga gusubizayo ibyo bazanye.

Nshimiyimana Eugene, umuhinzi wazanye amashu na karoti avuga ko bibabaje kubona ibyo batakaza bahinga bazana imboga ku isoko, bagahabwa amafaranga macye cyane ndetse adashobora no kugaruza ibyo bashoye.

Yagize ati” Birababaje cyane kubona tuzana ibyo twejeje bituvunnye tukabitangira igisa n’ubuntu ntitugaruze n’ayo twatakaje dushaka imbuto, abahinzi ndetse n’amafumbire. Turagurisha ariko ntabwo twanagaruza ayo tuba twatanze pe”.

Muganwa Theodosie, avuga ko kubahiriza ingamba bikwiye ariko na none abirukana isoko ngo bakwiye kwibuka ko umuhinzi avunika cyane kugirango azane umusaruro kuwugurisha. Asaba ko bakoroherezwa, amabwiriza akubahirizwa ariko kandi bakanagurisha utwabo badahenzwe.

Yagize ati” Birakwiye ko twubahiriza ingamba ariko se kuki birukana isoko tutagurishije? Hari bamwe mubazana imboga n’ibijumba bahenda atari uko bikozwe ku neza y’abagurisha. Bajye batureka twubahirize intera ariko tugurishe uko tubishaka ndetse n’igihe dushaka tubone gutaha”.

Gahonzire Domina, avuga ko kubera ko abaza kurangura baziko isoko ryirukanwa hakiri kare, ngo  babanza kureka abazanye imboga, ibijumba n’amateke bakegereza amasaha yo kwirukana isoko, batangira kubahinda ngo batahe bakabona gutangira kubagurira bityo nabo ngo bagapfa gufata ayo bahawe yose bitewe nuko Dasso n’abakozi b’akarere baba barimo kubirukana.

Yagize ati” Iyo tuzanye imboga, ibijumba n’amateke usanga abaturangurira baba biheje, batangira gukubita isoko bakaba aribwo batangira kutugurira kuko baba babona turimo kwirukankanwa na Dasso ndetse na bamwe mu bakozi b’akarere baba baje kudufasha kubahiriza ingamba zo kwirinda”.

Vice Mayor Kayiranga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Kayiranga Innocent avuga ko amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ariko ko basaba n’abafasha iyubahirizwa ry’amabwiriza mu isoko kureba ko amabwiriza yubahirizwa ariko n’abaturage bakagurisha umusaruro wabo nta nkomyi, hubahirizwa ingamba zashyizweho.

Hashize igihe gito ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bufashe umwanzuro wo kwimura kimwe mu gice cy’isoko rya Nyabisindu gicururizwamo imboga n’ibijumba hagamijwe gushyiramo intera, bitewe nuko aho ryari riri hari hato, baryimurira aha naho bigaragara ko ari hato ndetse hakiyongeraho ko riremuzwa kare, abataragurisha bakajya kugurishiriza mu muhanda banga gusubizayo ibyo bazanye.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →