Kamonyi-Kayenzi: Ikirombe muri Koperative COEMIKA cyishe umuntu

Amezi ntabwo arenga atatu intyoza.com isuye ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Koperative COEMIKA mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi ku musozi wa Cubi, aho umunyamakuru yasanze bikorwa mu buryo bushyira ubuzima bwa benshi mu kaga. Nyuma yaho gato haguye umuntu, none mu mezi atagera kuri 3 gitwaye undi. Ni mu gihe hari amakuru avuga ko muri aka Karere ibyangombwa by’ubucukuzi byimwa abashoboye bigahabwa abadashoboye. Hari n’amakuru kandi tugicukumbura avuga ko hari abagwa mu birombe bikagirwa ubwiru.

Ikirombe cyagwiriye umuntu, giherereye mu Mudugudu wa Rwishywa kikaba icya Cooperative COEMIKA, aho cyakoreshwaga n’uwitwa Ndahimana mu buryo bwiswe rwihishwa. Uwo cyagwiriye nkuko amakuru dukesha abaturage n’ubuyobozi avuga, azwi ku izina rya Nigena Liviyeri w’imyaka 40 ukomoka mu Karere ka Gakenke.

Ubuyobozi bwa Koperative ntabwo bwabashije kwitaba Terefone, uretse ko ari nako basanzwe mu gihe hari amakosa yabaye mu birombe. N’ubushize ubwo umunyamakuru yabasuraga banze gutanga amakuru, bavuga ko yabasuye atabateguje.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi avuga ko ku makuru akesha ba nyiri birombe ari uko uyu cyahitanye hari mu ma saha ashyira saa kumi z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Amakuru agera ku intyoza.com kandi ni ay’uko uyu wagwiriwe n’ikirombe yari asanzwe akora ubucukuzi ariko bene ibirombe bakaba bahimbye ko yari Umuhebyi( abantu baza gucukura batazwi, bibye), mu rwego rwo gushaka guhishira amakosa, ngo batagaragaza ko yari umukozi uzwi kuko hari amakuru ko basabwe gufunga ubucukuzi muri ibi bihe bya Corona ariko bikaba byarabananiye.

Soma hano inkuru bijyanye:Kamonyi-Kayenzi: Ikirombe muri Koperative COEMIKA cyishe umuntu

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →