Abagore n’abakobwa baravuga ko kutagira ubumenyi no kubura ibikoresho, bituma batagira ubushobozi bwo kubona uko bakoresha ikoranabuhanga. Basaba sosiyete sivile kubafasha kubona ibikoresho no kubaha ubumenyi buzatuma babasha kurikoresha neza mu mujyi kugera mu cyaro. Bavuga kandi ko indimi mvamahanga zikiri imbogamizi.
Mu bukangurambaga bwatangijwe n’Umuryango Nyarwanda Save Generations, ugamije guharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, urimo gukora ubukangurambaga n’ubuvugizi mu kugabanya icyuho cy’abagore mu gukoresha ikoranabuhanga no kuvanaho imbogamizi zituma batarikoresha uko bikwiye.
Umulisa Theodethe, umucuruzi mu karere ka Muhanga avuga ko mu bamugurira bose usanga batazi ibijyanye no kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga, ko ndetse hari n’abo usanga ajya ku kwishyura akakubwira ngo binkorere wiyishyure.
Yagize ati” Abagore bafite ibibazo byinshi bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga kuko usanga batarabimenya neza. Wenda abo mu mujyi usanga babikora ariko abo mu bice by’icyaro ntibafite ibikoresho nka telefoni zakoresha murandasi kuko niyo ntiragerayo ndetse niyo baje usanga bisunga abafite amafaranga kuri telefoni akabishyurira cyangwa akagusaba kubikora ukiyishyura ukoresheje telefoni ye. Ariko na none indimi zikoreshwa mu ikonabuhanga ziracyatubuza kuko bamwe muri twebwe nta mashuri ahambaye dufite”.
Nsanga Syvlie, umugore usanzwe akora mu bijyanye n’ikoranabuhanga yagize ati” Kugirango tubashe kugira umubare w’abagore bashobora gukoresha ikoranabuhanga hakenewe ubufatanye bw’inzego z’abikorera ndetse n’imiryango yose iri muri sosiyete sivile kugirango bahabwe ubumenyi n’ibikoresho. Kutarikoresha kwabo nuko batanafite ubumenyi kandi bafite byinshi bakora, ariko nibamenya gukoresha ikoranabuhanga bazabona ababagurira babashe kwiteza imbere”.
Akomeza avuga ko indi mbogamizi ikomeye cyane ituma abagore basigara inyuma cyane mu gukoresha ikoranabuhanga harimo indimi kuko abenshi usanga amashuri bafite atabemerera kurikoresha bisanzuye kuko ritugeraho rivuye mu bihugu by’amahanga ndetse n’ indimi rikozwemo zigatuma batabasha kurikoresha neza.
Umuyobozi w’umuryango Nyarwanda Save Generations Organization, Sandrine Umukunzi avuga ko muri gahunda bafite mu muryango wabo bagamije kuzamura imyumvire y’abagore bakoresha ikoranabuhanga no guharanira ko ribageza ku iterambere rirambye.
Avuga ko buri munyarwanda wese akwiye kubigira ibye haba mu bikorera, sosiyete sivile ndetse na Leta, gahunda zose bakora zijyanye n’ikoranabuhanga zigashingira ku kugabanya icyuho cy’abagore bakoresha ikoranabuhanga kuko usanga hari benshi bataramenya aho ikoranabuhanga rikwiye kubageza biteza imbere, ko ndetse n’umwe wasigaye inyuma mu cyaro akwiye gufashwa akigishwa, agahabwa n’ibikorehso byo kwifashisha kugirango arigereho.
Yongeyeho ko kuba hari serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nabyo biri mu byafasha kugirango icyuho kikigaragara kigabanywe. Avuga kandi ko hatangiye gufatwa ingamba kuko ngo nutaramenya ibijyanye na murandasi cgangwa Internet akoresha telefoni bityo ko rero nta kabuza ibyifuzwa bizagerwaho kuko ngo ikoranabuhanga nirikoreshwa neza n’iterambere rizihuta.
Kugeza ubu Leta imaze kugeza umuyoboro mugari wa Murandasi y’umugozi (internet) hafi 90% by’igihugu hagamijwe kwegereza abaturage ikoranabuhanga ndetse n’inzego za Leta zose zirayikoresha hagamijwe gutanga serivisi nziza ku baturage .
Akimana Jean de Dieu