• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
22/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
22/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
22/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Perezida Biden yasabye ko uwemeye gukingirwa Covid ahabwa $100

Umwanditsi
July 30, 2021

Perezida wa Amerika Joe Biden yasabye za leta gutanga $100 (agera ku 100,000Frw) ku bantu bashya bemeye gukingirwa Covid mu muhate wo kuzamura umubare w’abakingirwa kubera ubwandu buri kwiyongera.

Perezida Biden nkuko BBC ibitangaza, yashyizeho ibwiriza rishya ritegeka kwikingiza ku bakozi ba Leta ya Amerika, urwego rukoresha benshi mu gihugu basaga miliyoni ebyiri.

Iri bwiriza risaba abakozi kwerekana icyemeza ko bakingiwe cyangwa se bagategekwa gupimwa no kwambara agapfukamunwa. Rimeze nk’iriha urugero abikorera ibyabo bizeye gusubira mu bikorwa mirimo yabo.

Avugira muri White House kuri uyu wa kane, Biden yavuze ko amabwiriza mashya hamwe n’impongano ku bashaka gukingirwa bitewe no kwiyongera kw’ubwoko bwa Delta bwandura vuba cyane, bwatumye “icyorezo kimera nabi mu batarakingiwe”.

Mu kwezi gushize, ubushakashatsi muri Amerika bwerekanye ko hejuru ya 99% y’abicwa na Covid ari abantu batakingiwe.

Munsi gato ya kimwe cya kabiri cy’abatuye Amerika nibo bakingiwe byuzuye, nk’uko bivugwa n’imibare iheruka ya Centers for Disease Control (CDC). Hafi 70% by’abantu bafite imyaka y’ubukure bafashe nibura doze ya mbere.

Biden avuga kuri ayo mabwiriza mashya ku bakozi ba Leta yagize ati: “Ntabwo ukeneye gupfa“. Ibi bije mu gihe impfu zitewe na Covid muri Amerika zazamutse zikagera ku 2,000 mu cyumweru. Abandura bashya bakagera ku bipimo biri hejuru cyane mu mezi atatu ashize, aho bageze ku 60,000 ku munsi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Amerika yavuguruye amabwiriza ku bantu bakingiwe byuzuye ahantu higanje ubwoko bwa Delta, aho basabwe kongera kwambara udupfukamunwa bari ahantu hafunze.

New York, California n’izindi leta nyinshi zongeye gusubizaho amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa ahantu mu nzu zihuriramo abantu benshi. Ikigero cyo gukingira Covid muri Amerika cyaragabanutse, cyane cyane muri leta zo mu majyepfo n’iburengerazuba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga