Perezida Samia Suluhu yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Umukuru wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Madame Samia Suluhu mu gitondo cy’uyu wa Mbere nibwo yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2. Biteganijwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Kagame Paul.

Perezida Suluhu, biteganijwe ko asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi. Biteganijwe kandi ko muri uru ruzinduko rwe agirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul, aho kandi byitezwe ko amwakira muri Village Urugwiro ndetse nyuma bakaza gusangira kumeza. Ni uruzinduko kandi byitezwe ko aba bakuru b’Ibihugu byombi bazakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi agamije iterambere.

Ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Suluhu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Biruta Vincent

Mu bindi Perezida Suluhu azakora muri uru ruzinduko nkuko byatangajwe n’ibiro bye, harimo gusura icyanya cyahariwe inganda cy’i Masoro ho mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Kigali Special Economic Zone, aha ni naho habarizwa inganda zikomeye zirimo n’urwa AZAM rufite ibikorwa byinshi bikomeye mu Gihugu cya Tanzania. Muri uru ruzinduko kandi hateganijwe ikiganiro n’itangazamakuru.

Perezida Suluhu ubwo yahagurukaga muri Tanzania aje mu Rwanda. Abategetsi baje ku musezera no kumwifuriza urugendo ruhire.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →