Kamonyi-Rukoma: Abacukuzi 10 b’amabuye y’agaciro batawe muri yombi aho bari mu nama

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ku gicamunsi cy’iki cyumweru mu Kagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma yataye muri yombi abantu 10 basanzwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe. Ni nyuma yuko bamwe bari bayicitse mu masaha y’igitondo bakaza kwikusanya mu nama nayo itemewe muri ibi bihe bya Covid-19. Mu byo bakurikiranyweho, harimo Ubucukuzi butagira ibyangombwa, Gukoresha abana imirimo y’agahato aho bamwe ngo banavuye mu mashuri. Hari kandi ngo no kwica amabwiriza ya Covid-19.

Amakuru mpamo agera ku intyoza.com kandi yemezwa na Polisi y’u Rwanda ni uko aba bantu uko ari 10 batawe muri yombi, basanzwe mu kabari bari mu nama itemewe muri ibi bihe bya Covid-19. Byari nyuma kandi yuko mu masaha ya mu gitondo hari bamwe bacitse Polisi bakiruka ubwo yashakaga ku bafata kuko ngo imaze iminsi ibafiteho amakuru simusiga y’ibyaha ibakekaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobard Kanamugire yahamirije intyoza.com ko aba bantu batawe muri yombi, ko kandi Polisi imaze igihe ibafiteho amakuru y’ibyaha ibakekaho, ko ndetse bamwe mu masaha ya mu gitondo cy’iki cyumweru bayicitse bakiruka.

SP Kanamugire yagize ati“ Ubundi hafashwe abantu 10, bose twari dusanzwe tubafiteho amakuru simusiga yuko bacukura amabuye mu buryo bunyuranije n’amategeko. Ikindi cya kabiri bakajyanayo abana batoya bari munsi y’imyaka 18 bakabakorera”.

Akomeza avuga ko nyuma yuko Polisi na RIB bafatanije, bamenye ko hari aho barimo gukorera inama kandi bari babafiteho ayo makuru; ko bakoresha abana, ko bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko, ko kandi nta n’ufite icyangombwa ndetse banabimazemo igihe, ngo nibwo bapanze kubafata kuko amakuru ahagije bari bayafite ndetse bamaze igihe bashaka uko bazabafata.

Mu bindi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobard Kanamugire avuga ko hejuru yo gukora ubucukuzi mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko nta byangombwa, hejuru kandi yo gukoresha abana bato mu bucukuzi, haniyongeraho ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bakajya gukora inama itazwi mu kabari muri ibi bihe by’icyorezo.

Nyuma yuko Polisi mu gitondo ikoze umukwabu (Operation) yo gufata aba bantu ariko bamwe bakayicika, ngo amakuru yakomeje gushakishwa kugeza bamenye aho bari bateraniye babagwa gitumo, barabafata. Abafashwe bose bashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Rukoma, aho ngo bagiye gukorerwa Dosiye. Gusa ngo n’iperereza ku bindi rirakomeza. Avuga kandi ko umuntu wese ukora ubucukuzi mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse n’undi ngo waba yibwira ko yakwihisha Polisi ari ikibazo cy’igihe gusa, ko nta n’umwe utazafatwa mu bakora ibitemewe.

Amakuru yandi agera ku intyoza.com ni uko muri uku guterana kw’aba bantu bafashwe, mu byo bigaga ngo harimo no kureba uko bakusanya amafaranga yo guha bamwe mu bayobozi cyangwa abakozi mu kigo gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo ngo nabo bajye baborohera. Ibi kandi si amakuru mashya mu bucukuzi cyane ko byinshi mu birombe bikora bitujuje ibyangombwa kandi bizwi ko ntabyo. Ni mu gihe hari abo usanga barabisabye ndetse n’aho bakorera(indani) hatunganije kurusha aha bamwe mu bahabwa ibyangombwa. Aha ni naho benshi bahora batunga intoki ko hari ruswa n’ibijyana nayo mu itangwa ry’impushya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →