Abatuye mu tugari twa Rwasare na Rwigerero two mu Murenge wa Mushishiro barasaba ubuyobozi ko bwabagezaho amazi meza. Bavuga ko kubona amazi meza bibagora, ko bibasaba urugendo rurerure, ko bihenze cyane bityo bagahitamo gukoresha amabi bavoma hafi.
Nzayambaza Florent, utuye mu kagali ka Rwigerero avuga ko kutagira amazi meza bibateye impungenge. Ahamya ko batabasha kubona uko bita ku isuku yabo cyane cyane muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya covidi-19 kuko kubona amazi meza yo gukaraba bibagora.
Yagize ati” Kwirinda COVID-19 kwacu hano biragoye kuko nta mazi tugira hano, nugiye kuyashaka ayabona mu birometero bisaga 3 nabwo kandi si amazi wahita unywa kuko haba harimo iminyorogoto, nayo kuyabona birakomeye bitewe n’ababa bagiye kuhavoma, ariko baduhaye amazi meza byadufasha tukabasha kugira isuku”.
Niyogisubizo Esther, we yagize ati” Ubusanzwe hari ahantu hari amavomo ariko kuri ya masoko ya cyera cyane nayo haza agatonyanga, nugiyeyo ku igare tumwishyura hagati y’amafaranga 150 – 200 ku ijerikani imwe. Ibaze ku miryango migari ikenera amazi menshi kuvomesha nibura kabiri ku munsi 400″.
Nsengiyaremye Emmanuel, avuga ko hashize igihe babwirwa na bamwe mu bayobozi ko mu gihe kidatinze bagomba kubona amazi bakareka gukoresha amazi mabi, ariko amaso ngo yaheze mu kirere nubwo barimo kubona hari abarimo gucukurira amatiyo yayo.
Yagize ati” Dukunze kumva abayobozi batwizeza ko natwe tuzagerwaho tukabona amazi meza yo kunywa no gukoresha, gusa nubwo babivuga turabireba rimwe na rimwe bakatubeshya bikazajya kuza amaso yaraheze mu kirere. Gusa hano dufite icyizere cy’uko twabonye abarimo gucukura wenda barayaduha vuba”.
Ibi bibazo byombi nibyo baheraho basaba ubuyobozi kubafasha, imiyoboro y’amazi yatangiye gucukurwa muri utwo tugari igakorwa vuba ikarangira bityo bakagezwaho amazi meza nkuko bahawe umuriro w’amashanyarazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko aba baturage bakwiye kuba bihanganye kuko hari imiyoboro irimo gucukurwa hagamijwe kubegereza amazi meza bityo bakareka kunywa amabi. Akomeza abasaba gukomeza kwitwararika bakirinda icyorezo cya COVID-19. Yizeza kandi ko hari abashinwa bafite akazi ko kuyabaha, ko kandi hari umushinga muri kiriya gice wagombaga kugera kuri 30% mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2020 -2021, aho ubu ugeze kuri 46% ariko ngo hari abaturage basaga 9,000 bazaba barahawe amazi mu mpera z’uyu mwaka wa 2021.
Si ubwa mbere havugwa ko hari ibikorwa birimo gukorerwa abaturage byo kwegerezwa ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi n’amazi ariko bikabageraho barabyibagiwe. Gusa kuri aba, bafite icyizere ko bazabibona vuba banarebeye ku muriro w’amashanyarazi bahawe, ngo n’ibi bizaba vuba.
Akimana Jean de Dieu