• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Ingabo zidasanzwe za Amerika zahawe ikaze muri DR Congo mu kurwanya inyeshyamba za ADF

Umwanditsi
August 16, 2021

Perezida wa Republika ya Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi kuri iki cyumweru yahaye uburenganzira ingabo zidasanzwe za Leta zunze ubumwe za Amerika mu kurwanya iterabwoba, aho zije gufasha abasirikare b’iki gihugu kurwanya umutwe witwaje intwaro w’inyeshyamba za ADF, ushamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu.

Umutwe w’inyeshyamba wa ADF, uwo Leta zunze ubumwe za Amerika zise uw’iterabwoba, uzwi nk’umutwe washinze ibirindiro ,I Burasirazuba bw’iki gihugu.

Kiliziya Gatolika muri Kongo ivuga ko umutwe wa ADF umaze kwica abasivile babarirwa mu 6 000 kuva muri 2013, barimo abarenga 1200 biciye mu ntara ya Beni honyine kuva mu 2017.

Itangazo rya Perezidanse ya RDC ryavuze ko Perezida Felix Tshikedi yemeye ko abahanga b’abanyamerika mu kurwanya iterabwoba bajya mu burasirazuba bw’igihugu.

Izo ngabo za Amerika zizaha ingufu igisirikare cya Kongo gisanzwe kirimo kurwanya ADF mu mashyamba kimeza ya Virunga na Garamba, nkuko iryo tangazo rikomeza rivuga.

Igikorwa cy’izi ngabo nkuko VOA ibitangaza, kizamara ibyumweru bitari bike nkuko ambasaderi wa Amerika i Kinshasa, Mike Hammer, yabivuze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga