• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Muhanga: Barinubira ruswa mu itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka n’imyubakire

Umwanditsi
August 17, 2021

Abagana ibiro bishinzwe ibikorwaremezo, imiturire  n’imikoreshereze y’ubutaka (one  stop center) mu Karere ka Muhanga, baravuga ko ubigannye aba agomba kwibwiriza agatanga ruswa kugirango abone ibyangombwa byo kubaka cyangwa gusana inzu. Nubwo bazi neza ko gutanga no kwakira ruswa bihanwa n’amategeko, ngo nta mahitamo yandi baba bafite.

Umwe mu basabye iyi serivise agatanga ruswa, ku izina rya Rutaganzwa twamuhimbye ku bw’umutekano we, ahamya ko kugira ngo abone ibyangombwa yashakaga byamusabye gutanga ruswa y’amafaranga asaga ibihumbi 300 kugirango abashe kubona ibyangombwa byo kubaka inzu.

Yagize ati” Nashatse kubaka inzu muri ibi bice by’uyu mujyi ariko hari mugenzi wanjye wampuje n’abatanga ibyangombwa mu biro by’ubutaka ambwira ko kugirango mbashe kubona ibyangombwa ngomba gutanga amafaranga ibihumbi 200 ku mukozi wo muri iki kigo gusa sinigeze mbonana nawe kuko hari uwayamushyiriye nawe wayafashe aho nayashyize.

Undi twahaye izina rya Mukakarera ku mpamvu z’umutekano we, yemeza ko hari benshi basaba ibyangombwa bigafata hafi amezi 2 batarabibona, nyamara ngo ugasanga hari abandi babibona mu gihe gito bakubaka, wowe ukazaza kubaka abandi baratashye inzu kandi mwarasabiye rimwe ibyangombwa.

Kuki abakozi bo mu biro by’ubutaka bitana bamwana ku bivugwa bya ruswa?

Umwe mu bakozi bakorera muri ibi biro by’ubutaka by’Akarere ka Muhanga wemeye kutuvugisha, nawe avuga ko ibivugwa abyumva, ko bamwe mu bakozi bakorana bavugwaho gufata indonke (ruswa) ndetse ngo ugasanga hari abahora babwirwa ko bafata ruswa kugirango borohereze abagana ibi biro kubona ibyangombwa byabo.

Umuyobozi w’Ishami ry’ibikorwaremezo, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka, Nzabonimpa Onesphore avuga ko hari serivisi nyinshi zihatangirwa bityo ngo kuyitanga byashoboka nubwo atabyemeza neza. Gusa yibutsa abasaba ibyangombwa ko bitaboneka mu munsi umwe, ko bishobora no gufata amezi 3 kuko ngo hari ukwezi ko kugabamya ubutaka, ukundi ko guhererekanya ubutaka ku babuguze n’ukundi ko kuzuza ibyo usabwa kugira ngo ubashe kubona ibyo usaba.

Si ubwa mbere muri iki kigo havuzwemo ibijyanye na ruswa kuko hari n’abakozi bagiye bahindurirwa serivisi bakoragamo ndetse bakajyanwa ahandi, hakaba n’abandi bagiye basezererwa kubera kuvugwaho ruswa, abandi bagasezera akazi bitewe no guhozwa ku nkeke n’abakira ruswa cyangwa n’abashaka kuyakira. Nubwo muri iki kigo havugwa ruswa kuri bamwe mu bakozi, abayitanze bose ntibagaragaza uyihabwa.

Akimana Jean de Dieu

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Shyaka says:
    August 17, 2021 at 12:35 pm

    Abo bavuga ko batanga Ruswa niba bahari kdi wabagize ibanga ntibavuge uwo bayiha wagira ngo bakeneye gukomeza kuyitanga. Byaba byiza bavuze uwo bayiha kugira ngo akurikiranwe! Ikibazo gikemuke.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga