• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Umutoza Mikel Arteta wa Arsenal aravuga ko ikipe iri mu bihe bigoye kandi bitigeze bibaho

Umwanditsi
August 23, 2021

Arsenal iri “mu bihe bigoye kandi bitigeze bibaho mbere” nyuma yo guca umuhigo wo gutangira nabi shampiyona, nkuko bivugwa n’umutoza wayo Mikel Arteta. Ni nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri wa shampiyona y’Ubwongereza.

Nyuma yo gutsindwa na Brentford ibitego 2-0 ku mukino wa mbere, kuri iki cyumweru ikaba yongeye gutsindwa na Chelsea 2-0, iyi ibaye imikino ibiri Arsenal itsinzwe imikino ibiri yayo ibanza ya shampiyona itinjije igitego ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

Iyi kipe yaranzwemo uburwayi bwa Covid n’imvune mu byumweru bibi bibanza bya shampiyona. Umutoza Arteta yabwiye BBC Sport ati: “Sintekereza ko ikipe mu mateka yayo yigeze ihura n’ikintu nk’iki”.

Akomeza ati” Tugomba guhangana n’iyi ngorane. Shampiyona cyangwa umwanya ntabwo birangira mu kwezi kwa munani. Ikintu kibi cyane ushobora gukora ni ukwiheba. Birumvikana ko ibyo tutagiye kubikora”.

Romelu Lukaku, mu mukino we wa mbere kuva yagera muri Chelsea kuri miliyoni 97.5 z’amapawundi – na Reece James ni bo batsinze ibitego bya Chelsea, kandi byashobokaga ko Chelsea inatsinda ibindi.

Umunsi wo cyumweru, ukuyemo umunsi shampiyona yatangiyeho, warangiye Arsenal iri mu cyiciro cy’amakipe ashobora kumanuka akava muri Premier League, ku nshuro ya mbere kuva mu kwezi kwa munani mu 1992.

Arteta yongeyeho ati: “Ugomba kumva ibihe turimo. Turimo kubura abakinnyi icyenda, kandi biragoye. Ntabwo ari abakinnyi icyenda babonetse bose – ni abakinnyi bakomeye cyane”.

Kubera Covid, ku mukino na Brentford, Arsenal ntiyari ifite ba rutahizamu babiri bayo bakomeye Pierre-Emerick Aubameyang na Alexandre Lacazette, kongeraho Willian n’umunyezamu w’umusimbura Alex Runarsson.

Aubameyang yari ku ntebe y’abasimbura ku mukino na Chelsea, ariko myugariro Ben White waguzwe miliyoni 50 z’amapawundi ntabwo yakinnye nyuma yuko bamusanzemo Covid. Thomas Partey, Gabriel na Eddie Nketiah na bo bose bafite imvune.

Arteta yagize ati: “Hari ibintu byiza byinshi. Abakinnyi batanu bafite imyaka 19 cyangwa 20 bakinnye kuri uru rwego ku nshuro ya mbere – ibyo bizagira ingaruka nziza ariko kuri ubu biragoye”.

Akomeza ati” Ntabwo nkunda kumva nigiriye impuhwe ubwanjye. Ntekereza ko buri wese ashobora kubona ko ubu tudafite ikipe dushaka kandi bisa nkaho birushaho kugorana umunsi ku wundi”.

Arsenal nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, bayikomereye (bayihaye akaruru) ubwo umukino wari urangiye imbere y’abafana bayo ba mbere benshi mu minsi 533 ishize – ariko Arteta nta kibazo yabibonyemo.

Yagize ati: “Abafana bari inyuma y’ikipe kuva mu ntangiriro. Igihe urimo gutsindwa, ntabwo wabitegaho kwishima. Badushyigikiye mu buryo bushoboka bwose. Iyo tudatsinze, bagomba kubigaragaza kandi ibyo ni ibisanzwe”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga