Amerika ikomeye ku cyemezo cyo gucyura ingabo zayo ziri muri Afghanistan

Perezida Joe Biden wa America yabwiye bagenzi be bo mu itsinda rya G7 kuri uyu wa kabiri ko Leta Zunze ubumwe za Amerika yari mu nzira nziza yo kuva muri Afuganistani kw’itariki ya 31 y’ukwezi kwa Munani. Gusa yongeyeho ko barimo gutekereza uburyo bwihuse bwakoreshwa mu gihe icyo gihe kitakubahirizwa.

Ibiro bya Perezida, “White House”, byavuze ko Perezida Biden yabwiye abo muri iryo tsinda ry’abategetsi barindwi ko kuvana abasirikare bose ba Amerika muri Afuganistani mu mpera z’uku kwezi bizaterwa n’uko Abatalibani bazafasha mu guha inzira abahunga baciye ku kibuga cy’indege cy’i Kabul.

Abategetsi muri Amerika nkuko VOA ibitangaza, bavuze ko Amerika imaze gukura muri Afuganistani abantu hafi 58 000, barimo Abanyamerika barenga 4 000 kuva kw’itariki ya 14 y’ukwezi kwa Munani, umunsi wa mbere y’uko Abatalibani binjira i Kabul bagafata ubutegetsi. Ibindi bihumbi by’abantu bakuweyo n’ibihugu by’i Burayi bicuditse na Amerika, nk’Ubudage hamwe n’Ubwongereza.

Abatalibani basabye abanyabwenge kudahunga igihugu cyabo kuri uyu wa kabiri, bongera baburira Amerika n’incuti zayo zihuriye muri OTAN ko batazabemerera kurenza igihe cyo gutahukana/guhungisha abantu. (AFP).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →