Côte d’Ivoire: Umugabo yazamuye uburakari muri rubanda ubwo yerekanaga uko yafataga abagore ku ngufu

Televiziyo yo muri Côte d’Ivoire yasabye imbabazi nyuma y’ikiganiro cy’umugabo uvugwa ho ko yafataga abagore ku ngufu. Uyu mugabo, yagaragaye kuri iyi Televiziyo arimo kwerekana uko yabigenzaga yifashishije ikibumbano (mannequin). Ntabwo byarangiye gutyo gusa kuko n’umunyamakuru wakoze iki kiganiro yahagaritswe.

Umunyamakuru wakoraga iki kiganiro, yagaragaye aseka cyane mu gihe yafashaga uyu mugabo kuryamisha hasi icyo kibumbano. Nyuma y’aho, uyu mugabo yasabwe gutanga impanuro/inama ku bagore z’uburyo bashobora kwirinda gufatwa ku ngufu.

Abantu bangana na 30.000 nkuko BBC ibitangaza, bateye igikumu/umukono ku rwandiko rusaba ko icyo kiganiro gihagarikwa kuri iyo televiziyo yigenga, Nouvelle Chaîne Ivoirienne (NCI).

Minisitiri ufite mu nshingano ze ibibazo by’abagore, Nassénéba Touré ari mu bateye igikumu bavuga ko ikiganiro cyerekanywe ku wa mbere kinyuranije na gahunda z’iki gihugu zo kurwanya ingeso yo gufata abagore ku ngufu.

Umunyamakuru, Yves de M’Bella, yasabye imbabazi nyuma y’iki kiganiro cyerekanywe mu masaha y’igihe haba hari abantu benshi bakurikira televiziyo. Gusaba imbabazi kwe ntabwo byabujije abamukuriye kumuhagarika by’agateganyo. Ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru, buvuga ko bwiyemeje kubahiriza uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ubw’abagore.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →