Abatalibani bemereye Abagore n’Abagabo kwiga bari hamwe

Abanyeshuri bo mu mashuri ya Kaminuza muri Afuganistani basubiye mu mashuri nyuma y’aho Abatalibani bafatiye ubutegetsi. Mu mashuri amwe n’amwe, ab’igitsina gore batandukanijwe n’ab’igitsina gabo hakoreshejwe ibitambaro binini cyangwa ibibaho.

Ibibera mu makaminuza n’ayandi mashuri muri Afuganistani, nkuko VOA ibitangaza,  birimo gukurikiranirwa hafi n’ibihugu by’ibihanganjye. Ni nka kimwe mu bimenyetso bizerekana by’ukuri iby’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abagore muri iki gihe Abatalibani bagarutse ku butegetsi.

Bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi byavuze ko ugutanga imfashanyo no kwemera ubutegetsi bw’Abatalibani bizashingira ku buryo bayobora igihugu, harimo n’uko bafata abakobwa n’abagore.

Igihe Abatalibani bari ku butegetsi kuva mu 1996 gushyika muri 2001, iryo shyaka ryakumiriye abakobwa, babuzwa kujya mu mashuri, abagore na bo babuzwa kujya muri kaminuza no gukora.

Ntibyamenyekanye nimba Abatalibani ari bo bategetse ko amashuri agabanywa mo kabiri. Abigisha batari bake bavuze ko batazi neza amategeko Abatalibani bazabaha, nyuma y’ibyumweru bitatu bigaruriye ubutegetsi. (VOA)

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →