Dr Ugirashebuja Emmanuel yagizwe Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul kuri uyu wa 17 Nzeri 2021, yashyizeho Dr Ugirashebuja Emmanuel kuba Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta, umwanya asimbuyeho Busingye Josthon wahamagariwe indi mirimo.

Itangazo rishyira Dr Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’intumwa nkuru ya Leta, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard.

Uwo Dr Minisitiri Ugirashebuja asimbuye kuri uyu mwanya, Busingye Johnston aherutse guhabwa guhagarira u Rwanda mu gihugu cy’u Bwongereza. Ni impunduka muri Gurerinoma zakozwe ku wa 31 Kanama 2021 nyuma y’inama y’Abaminisitiri yari yateranye iyobowe na Perezida Kagame Paul.

Mu mirimo myinshi yagiye akora, Dr Ugirashebuja, agizwe Minisitiri w’Ubutabera nyuma y’igihe gito avuye ku mwanya w Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba(EACJ). Ni Umugabo w’imyaka 45 y’amavuko kuko yavukiye i Nairobi mu 1976. Yabaye kandi umuyobozi w’ishuri ry’amategeko muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Yabaye Umujyanama mu by’Amategeko muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga hagati ya 2001-2003. Yanabaye umunyamuryango w’Inama Nkuru y’Ubucamanza n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.

Mu mwaka wa 2009 yagizwe Umujyanama mu by’Amategeko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije. Mu 2010-2011, yabaye umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, iya Edinburgh n’iya Dar es Salaam. Yigishije kandi mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ndetse n’irya Polisi mu Rwanda riri i Musanze.

Mu Ugushyingo 2013, Dr Ugirashebuja yagizwe Umucamanza muri EACJ mu Rwego rw’Ubujurire [EACJCourt Appellate Division]. Nyuma y’umwaka umwe, mu 2014 yabaye Perezida wa Kane wa EACJ, umwanya yamazeho imyaka irindwi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →