Guverinoma y’u Rwanda ikoze igikorwa cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi cyo gufungura utubari

Amezi yari abaye hafi 18 ikitwa utubari twahuriragamo abatari bake mu Rwanda dufunzwe ku mugaragaro kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya covid-19. Kuri uyu wa 21 Nzeri  2021, inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida  Kagame Paul, yanzuye ko utubari tugiye gufungurwa ariko byose bikazakorwa mu byiciro.

Ni ubwo hari hashize iki gihe cyose byitwa ko utubari dufunze, tudakora, nta wavuga ko muri rusange tutakoze kuko henshi twakoraga byitwa ko dufunze. Hari benshi mu bafute utubari bagiye bafatwa bagacibwa amande ndetse n’abadufatiwemo bagahanwa ariko bwacya kuko abanywi ba byeri kuyirara cyangwa ukamara kabiri utagasomye bigora ukumva umuntu ngo yafatiwe mukabari cyangwa se bamuvudukanye.

Igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro utubari, nta washidikanya ko cyari gitegerejwe na benshi kuko ni hamwe mu hatanga kwisanzura n’ibyishimo ndetse hahuza abanywa byeri n’abanywa imitobe. Uko bizakorwa kose, benshi mu bahoraga banywa cyangwa bajya mu tubari babundabunda cyangwa se bikanga kuhafatirwa bararuhutse.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →