Hari abantu 28 bafunzwe bazira gusambanya mu kivunge umwana w’umukobwa w’imyaka 15

Abategetsi mu gihugu cy’u Buhinde bari mu iperereza ku kirego cy’umukobwa w’imyaka 15 wasambanyijwe kenshi ku ngufu n’abagabo benshi mu gihe cy’amezi icyenda, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Polisi mu mujyi wa Mumbai nkuko BBC ibitangaza, yafashe abantu 28 bakekwaho icyo gikorwa kibi, cyahereye mu kwezi kwa mbere. Ibinyamakuru byaho bivuga ko byatangiye ubwo inshuti y’uyu mukobwa yamufataga ku ngufu igafata n’amashusho iri kubikora.

Uwo musore n’inshuti ze bivugwa ko bakoresheje ayo mashusho mu gutera ubwoba uwo mukobwa ngo yemere kuryamana na bo. Abategetsi bavuga ko kumusambanya mu kivunge icya rimwe byabereye mu duce dutandukanye twa Mumnbai turimo Dombivili, Badlapur, Murbad, na Rabale.

Uyu mukobwa amaherezo yaje kurega abo basore kuri polisi kuwa gatatu nijoro. Ikinyamakuru NDTV kivuga ko yavuze abagera kuri 33 kandi hafi ya bose yari azi neza buri umwe.

Kuva haba gufata ku ngufu mu kivunge umukobwa wiswe Nirbhaya mu 2012 bikarakaza Abahinde benshi, iki gihugu cyashyizeho amategeko akarishye ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ariko nubwo amategeko yakajijwe, iki kiracyari ikibazo gikomeye. Mu 2020, ikigo National Crime Records Bureau cy’Ubuhinde cyatangaje ko cyabaruye ibikorwa 28,046 byo gufata ku ngufu – hafi 77 buri munsi.

Impirimbanyi zivuga ko umubare wa nyawo uri hejuru cyane kuko byinshi muri ibi byaha bitavugwa, kuko gufatwa ku ngufu bikiri kirazira kuvuga kuri benshi mu Buhinde.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →