• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Gahunde Jean uzwi nka “Gaposho” yatawe muri yombi na RIB kubera imbwa ze

Umwanditsi
September 27, 2021

Umuherwe Gahunde Jean uzwi cyane ku izina rya “ Gaposho”, aho afite n’Umudugudu wamwitiriwe, yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB azizwa imbwa ze bivugwa ko zirya abantu barimo abaturanyi be.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko itabwa muri yombi rya Gaposho ari impamo, ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

Yagize ati“ Nibyo Gahunde uzwi ku izina rya Gaposho, RIB yamufunze mu gihe igikurikirana uruhare rwe mu kibazo cy’imbwa ze zimaze kurya abantu bane batandukanye. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera. Ibizava mu iperereza tuzabibamenyesha”.

Umwe mu baturanyi ba Gaposho uba no mu mudugudu wamwitiriwe, uherereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Rwinyana, avuga ko yariwe n’izi mbwa kuwa 23 Nzeri 2021. Abakozi ba RIB kuri iki cyumweru nibwo bagiye gukora iperereza kuri iki kibazo.

Uyu muturage, avuga ko yariwe n’izi mbwa za Gaposho ubwo yari asohotse agiye muri Siporo. Mu gihe yari ageze ku irembo ngo nibwo imbwa ebyiri z’uyu mugabo zamwatatse zimuruma ku kaguru k’imoso. Avuga ko yazikijijwe n’umuturanyi, hanyuma ajya kwivuza ku bitaro byitiriwe Umwami Fayisali.

Umugore w’uyu mugabo wariwe n’imbwa za Gaposho, avuga ko ibyo bikimara kuba yahamagawe kuri Telefone, na we ngo agerageza guhamagara Gaposho ndetse anamwoherereza ubutumwa ariko ngo ntiyagira icyo amusubiza.

Nyuma yo kubona nta gisubizo, uyu mugore ngo yanyuze ku wundi muturanyi kugira ngo amufashe kubwira Gaposho ibyo imbwa ze zakoze, bityo anabahe ibyangombwa bigaragaza ko zakingiwe kuko byari bikenewe na muganga. Mu gusubiza uyu muturanyi, Gaposho ngo mu burakari bwinshi yavuze ko atari we wenyine utunze imbwa ndetse agaragaza ko atumva impamvu ibyabaye biri kugerekwa ku mbwa ze.

Nyuma y’impaka ndende, uyu muherwe gaposho ngo yaje kwemera gutanga ibi byangombwa byemeza ko imbwa ze zakingiwe ariko ngo ntiyagaragaza ukwicuza cyangwa gusaba imbabaziku bw’amakosa y’imbwa ze.

Abaturanyi ba Gaposho, bagaragaje ko mu bihe bitandukanye bagiye baribwa n’imbwa ze ariko ngo bamwegera akagaragaza kutumva ikibazo. Bavuga kandi ko hari nubwo yanze gutanga icyangombwa cy’uko zakingiwe kugira ngo uwo zari zariye avurwe. Basaba inzego bireba ko hagira igikorwa ku kibazo giterwa n’imbwa za Gaposho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga