Ingabo za Sudani zirukanye iza Ethiopia zageragezaga kuvogera ubutaka bw’iki gihugu

Leta ya Sudani ivuga ko yirukanye ingabo za Ethiopia ubwo zageragezaga kuvogera ubutaka bw’icyo gihugu. Umukuru w’igisirikare cya Sudani Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, avuga ko ibi byerekana ko igisirikare ayoboye cyiteguye kurinda ubusugire bwacyo nyuma ya coup d’Etat yaburijwemo mu cyumweru gishize.

Mu itangazo yasohoye, Sudani ivuga ko ibi byabereye mu karere ka Umm Barakit. Kuri ibi bishinjwa igisirikare cya Ethiopia ntacyo kigeze gisubiza BBC dukesha iyi nkuru mu gihe yagerageza kubaza icyo kibivugaho.

Nubwo bimeze bityo ariko, televiziyo ya al-Jazeera yasubiyemo amagambo y’umutegetsi wo muri Leta ya Ethiopia avuga ati: “Turahakana ko ingabo zacu nta kintu na kimwe zakoreye ku rubibi rwa Sudani, cyangwa se ngo zigerageze kwinjira muri icyo gihugu”.

Akarere ka Umm Barakit kari mu ntara ya al-Fashaga ishyamiranije ibi bihugu ku rubibi, ahasanzwe harangwa umwuka mubi hagati yabyo. Kuva mu myaka mirongo ishize, abanya Ethiopia bamye bahinga ku butaka bwera cyane, Sudani ivuga ko ari ubwayo.

Imigenderanire hagati ya Sudani na Ethiopia yajemo igihu kuva Ethiopia itangiye kuzuza urugomero runini cyane ku ruzi rwa Nil, n’intambara yadutse mu ntara ya Tigray.

Mu mezi ashize, havuzwe ugushyamirana mu ntara ya al-Fashaga. Kuva mu mpera z’umwaka ushize, Sudani yakomeje kwegeranya ingabo zayo muri ako karere, mu gihe ONU nayo mu ntangiriro z’uwo mwaka yatangaje ko ingabo za Eritrea, iza Ethiopia n’imitwe y’abarwanyi bo mu bwoko bw’aba Amhara, nabo barimo barakorera muri ako karere gateje ibibazo/ugushyamirana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →