• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi-Nyamiyaga: Imbwa z’umuturanyi zamugize uko, abonye RIB ati“ Mbizeyeho kurenganurwa”

Umwanditsi
September 28, 2021

Mugwiza Benjamin, umuturage mu Mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka kamonyi avuga ko nyuma yo guhura na RIB yabasuye kuri uyu wa 27 Nzeri 2021, yizeye kurengenurwa ku rugomo yakorewe n’imbwa ebyiri z’umuturanyi akabura n’umutabara.

Mu busanzwe, Umurenge wa Nyamiyaga nta Sitasiyo ya Polisi cyangwa iya RIB ihabarizwa, barebererwa na Sitasiyo z’izi nzego zombi ziba mu Murenge wa Mugina. Kuri uyu wa Mbere, urwego rw’ubugenzacyaha-RIB ku rwego rw’Igihugu, abakozi barwo ku Ntara ndetse n’Akarere, baje muri uyu Murenge muri gahunda yo kwegera abaturage, kubasobanurira imikorere y’uru rwego n’imikoranire ndetse no kubegereza Serivise. Uyu muturage Mugwiza avuga ko nyuma yo kubonana n’abakozi ba RIB yizeye ko ikibazo cye kigiye gukemuka, akarenganurwa.

Aganira na intyoza.com, Mugwiza yagize ati“ Maze gutanga ibihumbi birenga 200 kandi ndacyivuza. RIB nayigejejeho ikibazo cyanjye bambwira ko Gitifu w’Umurenge azabimfashamo ejo( uyu munsi ku wa Kabiri). Byanshimishije kuko iyo mbijyana mu Kagari ntabwo bari kubikurikirana. Icyizere cyo kubona ubutabera ndakibona muri RIB yadusuye uyu munsi”.

Mugwiza, avuga ko imbwa ebyiri z’umuturanyi zamwatatse imwe ishaka gufata mu nda, indi ishaka gufata inyuma ku kaguru. Ashimangira ko mu gihe kigera nko ku isaha yarwanye n’izi mbwa yabuze umutabara nyamara ngo imbere ye yarahabonaga umuntu. Yaje kwisanga hasi, akomeza kugundagurana nazo, nyuma nazo ziragenda ariko yisanga yacitse ukuboko, amagufa yatandukanye.

Avuga ko bikiba yahise ajyanwa na Moto kwa muganga I Kinazi, baramupfuka ndetse bamutera inshinge, ariko bucyeye ngo yanyujijwe mu cyuma basanga yacitse amagufa, bamwohereza mu bitaro bikuru bya Kaminuza I Butare-CHUB kwivuriza yo nyuma aragaruka akomeza kuvurwa.

Mugwiza Benjamin avuga ko akeneye kurenganurwa akanasubizwa ibyo amaze gutanga yivuza.

Mugwiza, Ashimangira ko kuva yahura n’ibi byago yatewe n’imbwa z’umuturanyi, kuva yava I Butare kwa muganga, yabibwiye Mudugudu ngo akajya kwa nyirazo bakavuga ko umwana wari uzifite yagiye, hanyu ariko ngo uyu muturanyi yaje iwe mu rugo amubwira ko izo mbwa zimwe ari iz’umuturanyi we ngo niho bashobora kuba baraziguze. Ashimangira ko izi mbwa atari ubwambere zirya abantu ngo kuko hari n’ikindi gihe zagiye zirya abantu ariko ntihagire igikorwa. Asaba kurenganurwa akanasubizwa ibyo amaze gutanga yivuza.

Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB, rumaze iminsi rwegerana n’abaturage mu turere dutandukanye tugize intara y’Amajyepfo, hagamijwe kubegereza Serivise zarwo no kubasobanurira imikorere yarwo hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha. Ahari hatahiwe ni mu Karere ka Kamonyi mu mirenge ibiri; uwa Nyamiyaga wasuwe kuri uyu wa Mbere n’uwa Nyarubaka usurwa kuri uyu wa Kabiri ari nawo usorezwamo uru rugendo bagiriye mu Ntara.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga