Amajyepfo: Guverineri Kayitesi asanga nta nganda zikwiye kuba ziri mu ngo z’abaturage

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko hari inganda zimaze gusaba gukorera mu byanya by’inganda byashyizweho hagamijwe guha agaciro ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi. Ku rundi ruhande, aributsa ko nta ruganda rukwiye gukorera mu ngo kuko byabangamira imiturire y’abaturage. Ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuje abayobozi b’uturere n’intara ku cyicaro cyayo i Nyanza kuri uyu wa 30 Nzeri 2021.

Guverineri Kayitesi avuga kuri izi nganda, yavuze ko ubusanzwe mu turere twa Muhanga na Huye hari ibyanya by’inganda byihariye, ariko anongeraho ko no mu tundi turere hagiye hashyirwaho ibice byakwifashishwa hagashyirwa ho ibikorwa bitandukanye byo gufasha abahinzi borozi gutunganyirizwa umusaruro wabo. Yongeraho ko nta ruganda rukwiye kujya mu ngo kuko byabangamira imiturire yabo.

Yagize ati” Nibyo koko hari abakora inganda ziciriritse bakazishyira ahatemewe mu ngo zikaba zishobora kubangamira imiturire y’abaturage, ariko mu turere twa Muhanga na Huye ho hari ibyanya bigari by’inganda ariko no mu tundi turere hashyizweho ibice (Economic zone) byo gufasha abashaka gushinga inganda ntoya batari muri ya mijyi,  aho hari ibyanya byazo byihariye. Ibi byakozwe hagamijwe kongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse hari inganda zatangiye gukora n’izindi zigishaka ibyangombwa”.

Yongeraho ko ahagaragara iki kibazo cyuko hari abashinga inganda aho zitemewe, nubwo baba bashaka gufasha abaturage ariko nabo bikabungura, ubuyobozi bw’Intara ngo buzakomeza gukorana n’uturere kugirango ahari ikibazo babe bagirwa inama nuko babikora bitabangamiye imiturire, nibyo bakora bifashe ahashinze urwo ruganda, ariko kandi bashishikarizwa kujya ahashyizwe ibyanya by’inganda bakava ahatemewe.

Intara y’amajyepfo imaze kugira inganda zikora zisaga 18 ariko inyinshi muri izi zitunganya umusaruro ukomoka mu buhinzi, hakaza uruganda rukora imyenda, urukora amasafuriya zombi ziherereye mu karere ka Muhanga, hakiyongeraho uruganda rugiye gutangira gukora insinga z’amashanyarazi muri Nyanza ndetse n’uruganda rugiye gusoza imirimo y’ubwubatsi ariko rwatangiye gutanga Megawati 40 kuri 80 (80 MW) ruzatanga amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri ruherereye mu karere ka Gisagara.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →