Icyamamare mu gucuranga Piano mu bushinwa yatawe muri yombi azira indaya

Icyamamare mu gucuranga Piano mu Gihugu cy’u Bushinwa, Li Yundi, afunzwe azira gusambana n’indaya, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru cya Leta.

Ku rubuga nkoranyambaga, Polisi yanditse ko umugabo w’imyaka 39 hamwe n’indaya y’imyaka 29, bemeye ko bakoze ibintu bitemewe n’amategeko.

Bafashwe nyuma y’aho abanyagihugu batangiye iyo nkuru ku bategetsi. Mu gihe Polisi itashyize hanze amazina yiwe, ikinyamakuru cya Leta nicyo nyuma cyemeje ko ari Li. Iyo nkuru nkuko BBC ibitangaza, yababaje abakunzi benshi b’uwo mugabo uzwi kw’izina rya “China Piano Prince”.

Ku myaka 18, Li yabaye umuntu wa mbere ukiri muto uvuza piano, ahabwa agashimwe ka mbere gakomeye mpuzamahanga ka Chopin Piano Competition mu mwaka w’ 2000.

Yakomeje avuza piano hirya no hino ku Isi, akaba n’umuntu azwi cyane mu bantu bavuga ururimi rw’igishinwa.

Umuntu umwe yanditse ku rubuga nkoranyambaga Weibo rumeze nka Twitter ati:”Mana yanjye, biratangaje. Uyu ni Li Yundi twese dutangarira?”.

Abandi berekana amakenga ku kuntu yafashwe.

Undi yanditse ngo:”Mfite amakenga yo kumenya uburyo abantu bamenye ko ari we. Ubonye umugabo w’imyaka 39 n’umugore w’imyaka 29 binjiye mu nzu bari kumwe, bigenda gute ngo abantu bamenye ko ari indaya, na we ari umukiriya we?”.

Nyuma y’aho iyo nkuru imenyekaniye, ishyirahamwe ry’abanyamuziki mu Bushinwa ryavuze ko rigiye kwaka ubunywanyi/gutandukana na Li kuko “atanga isura mbi cyane mu bantu”.

Bamwe mu bareba ibintu n’ibindi, bavuga ko ifungwa rye rishobora gufatwa nk’igabishwa/kuburira ku myitwarire mibi y’abandi ba rurangiranwa mu gihe Ubushinwa bwahagurukiye abakora akazi kerekeye umuziki.

Mu mategeko yo mu Bushinwa, abasambana cyangwa se abagurisha indaya bashobora gupfungwa kugera ku minsi 15 bakanatanga amande ashobora kugera ku madolari ya amerika 782.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →