DRC: Abagabye ibitero i Bukavu bahuye n’uruva gusenya, bamwe bishwe abandi bafatwa mpiri

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo yabwiye abanyamakuru ko abantu icyenda bapfuye mu mirwano yo kugarura umutekano mu mujyi wa Bukavu, hari n’abandi bafashwe mpiri. Ubuyobozi bwanze kwerura ngo butangaze abagabye ibitero, mu gihe hari umutwe wigambye ko ariwo wabikoze ko kandi ari nk’integuza y’ibindi bishobora kuzakorwa.

Theo Kasi Ngwabidje yavuze ko muri bo batandatu ari abagabye ibi bitero, abandi babiri ari abasirikare babiri n’umupolisi umwe.

Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri abantu bitwaje intwaro bataramenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw’imbunda nini n’intoya.

Imirwano yatangiye ahagana saa saba z’ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo mu bice bimwe na bimwe bya Bukavu, nk’uko umwe mu batuye mu gace ka Kadutu yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n’agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu abategetsi beretse itangazamakuru abagabo 36 bavuga ko bari mu bateye bafashwe. Ubuzima ntiburasubira nka mbere mu mujyi wa Bukavu nubwo amaduka amwe yongeye gutangira gufungura ku gicamunsi cya none.

Ngwabidje ntabwo yabwiye abanyamakuru abateye abo ari bo, yavuze ko “iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ababikoze n’ababari inyuma”. Yagize ati: “Bukavu ntabwo yafashwe, aha turi ni i Bukavu, twagize ikibazo gikomeye ariko ndahumuriza abaturage bacu”.

Amashusho y’abagabo bitwaje intwaro – batari abasirikare b’igihugu – bagendagenda mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Bukavu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Abateye ni ba nde? Bagamije iki?

Umutwe uvuga ko ufite n’igisirikare witwa Coalition des Patriotes Congolais pour l’Application de l’Article 64 (CPCA-A64) wasohoye itangazo uvuga ko watangije ibitero byo “kuburira Leta“.

Mu itangazo ry’uyu mutwe uvuga ko uharanira ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo ya 64 y’itegekoshinga rya DR Congo, unenga ibikorwa bya Leta ya Kinshasa birimo gukorana n’ibihugu bituranyi by’u Rwanda, u Burundi na Uganda.

Unenga kandi imigirire ya Leta mu gucunga umutungo kamere wa Congo, ukanavuga ko ingabo za MONUSCO zigomba kuva muri iki gihugu nta yindi nteguza kuko zananiwe icyazizanye.

Mu itangazo ryawo, uyu mutwe wavuze ko kubera ibibazo warondoye ishami ryawo rya gisirikare “ryategetswe gutangira icyiciro cya mbere cy’ibikorwa byibasira intara za Ituri, Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo“.

Itangazo rigira riti: “Ibyo bikorwa byoroheje ni ibyo kuburira guverinoma ko ingabo za CPCA-A64 zitazihanganira gukomeza k’ubushobozi bucye hejuru muri Leta“. Iryo tangazo ryasinyweho n’abitwa Général-Major Mukono Kazinguvu Roger, Mwami Mubake Mwanankuba Jean, na Apôtre Mbaruku Lufufiyukwa.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →