Muhanga: Intore z’Abanyeshuri zinjijwe mu zindi zihiga kuzahura imibereho y’abaturiye ibigo bigamo

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga binjijwe mu kiciro cy’intore maze bahiga kuzagira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage baturiye ibigo bigaho.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021, gusa nubwo iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Shyogwe mu ishuri Nderabarezi rya Muhanga, bizagera mu bigo byose byo muri aka karere.

Uwiragiye Marcellin wabashije kuvugana na intyoza.com avuga ko bishimiye kwinjizwa mu kiciro cy’izindi ntore, bityo amahirwe bahawe bakaba bagiye kuyakoresha ku ishuri, mu baturiye ishuri bigamo ndetse no mu miryango baturukamo igihe bazaba batashye bagiye gukoresha ubumenyi barimo guhabwa.

Yagize ati” Turishimye cyane kubona twinjijwe mu zindi ntore, aya mahirwe duhawe tugiye kuyakoresha neza hano ku ishuri ndetse tunafatanye n’abandi baturage gufasha abafite ibibazo byihariye, ariko nitunataha iwacu tuzakomeza kugenda gitore tugamije kuzuza inshingano zacu mu bumenyi tuzaba twarahawe”.

Umuyobozi w’Ishuri rya Made in Rwanda TVET School riherereye mu murenge wa Shyogwe, Muhoza Joseph avuga ko kuba binjije izi ntore mu zindi bigiye kongera imbaraga zo kwesa imihigo ikigo cye cyahize yo gufatanya n’abandi baturage kuzamura abafite ibibazo by’ubuzima.

Yagize ati” Nibyo twinjize intore mu zindi ndetse birongera imbaraga mu kwesa imihigo tuba twahize mbere y’itangira ry’amashuri, igamije gufasha abaturage baturiye ibigo byacu, tubafasha kurwanya imirire mibi, dufasha abadafite amacumbi kuyabona ndetse n’ubwiherero, dufatanyije n’izi ntore zacu ziga mu mashami atandukanye. N’abandi turabakangurira kutugana tukanabigisha uko bakora imishinga yabyara inyungu biturutse ku bumenyi dutanga”.

Umukozi w’umurenge ushinzwe uburezi mu murenge wa Shyogwe waruhagarariye ubuyobozi, Gatore Eric avuga ko kubinjiza mu ntore no guhiga kwabo ari ukubinjiza neza muri gahunda z’igihugu no kubibutsa ko amaboko bafite akwiye guteza imbere abaturiye ibigo by’amashuri bigamo basanzwe bafite ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo, bityo bagakura neza kandi bagakorera ku ntego zigamije kubateza imbere mu buzima bwabo.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →