Muhanga: RIB iributsa abatuye muri Ndiza kudaheranwa n’ibibazo bikeneye ubutabera

Hashize igihe abaturage bo mu bice bya Ndiza bavuga ko bahohoterwa bikabasaba gukora urugendo rurerure bajya gutanga ibirego byabo kuri RIB sitasiyo ya Nyamabuye. Basaba ko uru rwego rwabegereza serivise barukeneyeho.

Paulin Minani, avuga ko hari abahohoterwa bakora urugendo rurerure bajya kuregana n’ababahohotera ndetse bamwe bagacibwa intege n’ingendo bakora bagahitamo kubyihorera.

Yagize ati” Reba iyi mirenge yose yo mu gice cya Ndiza irimo Rugendabari, Kibangu, Nyabinoni na Rongi, abagize ibibazo bagashaka kurega bajya I Muhanga kuko nta sitasiyo tugira ndebe abatabonye amafaranga y’urugendo bahitamo kubyihorera”.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB, Kalihangabo Isabelle aributsa abatuye mu bice bya Ndiza no mu bindi bice bidafite sitasiyo z’ubugenzacyaha ko bajya bakoresha telefoni zitishyurwa bakagaragaza akarengane n’ihohoterwa bahura naryo.

Yagize ati” Nibyo hari ibice byo hirya no hino tutarabasha kugeramo bitewe n’impamvu zitandukanye ndetse no kuba uru rwego rutarakura ngo rugere hose mu Gihugu, biterwa nuko tutarakwiza umubare w’abakozi bose dukeneye, ariko ntawe ukwiye kubuzwa uburenganzira bwe ngo nuko tutarahagera”.

Akomeza avuga ko ugannye uru rwego aho yaba avuye hose yakirwa kandi agahabwa serivisi yatse kandi ku gihe. Avuga ko uru rwego rwibutsa abaturage ko mu gihe batarabegera kurushaho bazajya bakoresha uburyo bwa telefoni zashyizweho ndetse n’indi mirongo kugirango bagaragaze ibibazo bafite.

Yagize ati” Uru rwego rwacu rufasha buri wese kubona serivisi arushakaho, bityo abari kure yaho dukorera bashobora gukoresha uburyo bwose bushoboka burimo telefoni zihamagarwa ku buntu, imirongo migari ya interineti ndetse n’imbuga nkoranyambaga bagaragaze ibibazo byabo kandi twizera ko benshi bahabwa serivisi batanageze kuri sitasiyo”.

Mu bindi yagarutseho, avuga ko ntawe ukwiye kubura ubutabera bikomotse ku kutabasha kugera aho uru rwego rukorera, ko kandi nta n’ukwiye gukora icyaha yitwaje ko abagenzacyaha batari hafi yabo. Ashimangira ko amategeko atazabura gukurikirana uwo ariwe wese uzakora icyaha igihe cyose yamenyekanira.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →