Kamala Harris: Umugore wa mbere wahawe ububasha bwo kuyobora Amerika mu gihe gito cyane

Umugore wungirije Umukuru w’Igihugu cya Amerika, Kamala Harris ni we waraye abaye umugore wa mbere ahawe akazi ko kuyobora iki Gihugu mu gihe gito cyane, igihe Perezida Joe Biden yarimo akorerwa ibipimo n’abaganga.

Uyu Kamala Harris w’imyaka 57, yamaze iminota 85 ari we muyobozi wa Leta zunze ubumwe za Amerika, mu gihe Perezida Biden yari yatewe ya miti yo gusinziriza kugira ngo akorerwe ibipimo bya colonoscopie/colonoscopy ejo hashize ku wa gatanu.

Umuganga usanzwe akurikirana ubuzima bwa Biden yasohoye itangazo nyuma yo kumupima, avuga ko ubuzima bwe bumeze neza, kandi ko afite ububasha bwo gukomeza imirimo ye yo kuyobora Igihugu.

Ibi bipimo yabikorewe bucya ahimbaza/yishimira isabukuru ye y’imyaka 79 y’amavuko yabaye kuri uyu wa Gatandatu. Harris nkuko BBC ibitangaza, ni we mugore wa mbere – akongera akaba n’umwiraburakazi wa mbere w’umunyamerika akomoka muri Aziya watowe kungiriza umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Umunyamabanga ushinzwe kumenyesha amakuru mu biro by’umukuru w’igihugu Jen Psaki yavuze ko iki gikorwa Harris yakoze cyo gushyikirizwa amabanga y’umukuru w’igihugu mu mwanya muto mu bihe nk’ibi atari ubwa mbere kibaye, kandi ko bisanzwe biteganijwe mu itegeko Nshinga rya Amerika.

Psaki yagize ati: “Niko byagenze igihe Perezida George W Bush akorerwa ibipimo nk’ibyo mu 2002 na 2007”. Perezida yasubiye muri Maison Blanche/White House atwengatwenga/aseka. Yavuze ati: “Numva mfite ingufu”.

Kevin O’Connor usanzwe akurikirana ubuzima bwe yagize ati: “Perezida Biden aracyari umugabo ufite ubuzima bwiza, ukomeye, ku myaka 78, afite ubushobozi bwo gukora akazi ke nk’umukuru w’Igihugu”. Kevin O’Connor, yavuze ko ibipimo bya colonoscopy byasanze afite “akabyimba gato (polyp)” kakuweho bitagoranye na gato.

Joe Biden yaheruka gupimwa ibipimo bikomeye mu kwezi kwa cumi na kabiri kwa 2019.

Biden, umuperezida wa Amerika wa mbere uri ku butegetsi ashaje kirusha abandi bose, yaherukaga gupimwa ibipimo bikomeye mu kwezi kwa cumi na kabiri kwa 2019. Icyo gihe, umuganga we yasohoye itangazo avuga ko yari “ameze neza, akomeye” kandi “afite ubushobozi bwo gukora akazi ke nk’umukuru w’Igihugu.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →