Umuti wa mbere wa SIDA uterwa mu rushinge ukamara igihe wemejwe

Abantu ibihumbi n’ibihumbi barwaye icyorezo cya SIDA bagiye guhabwa umuti uterwa mu rushinge ukamara igihe kirekire. Ibi bizatuma bagahagarika bya binini bahoraga bafata buri musi. Abagiraneza bishimiye cyane uyu muti mushyashya wemejwe n’ikigo gishinzwe ubuvuzi cyo mu Bwongereza-NHS.

Uyu muti utuma Virus igabanya ubukana, ukaba ukora cyo kimwe na bya binini bisanzwe bifatwa buri musi. Byitezwe ko mu Bwongereza abantu bagera ku 13.000 bashobora guhita bayoboka uyu muti.

Imiti Cabotegravir (uzwi kandi kw’izina rya Vocabria ukaba wakozwe n’ikigo ViiV Healthcare) hamwe na rilpivirine (uwo nawo ukaba uzwi kandi nka Rekambys wakozwe na Janssen), ni imiti iterwa inshuro ebyiri rumwe rumwe ukwarwo rimwe mu mezi abiri.

Hagati aho nkuko BBC ibitangaza, uyu muti ugirira akamaro gusa ba bantu bageze ku rugero rw’aho virusi itakiboneka mu maraso nyuma y’igihe barimo barafata bya binini. Abahanga bavuga ko uyu muti ushobora kugirira akamaro abantu benshi.

Umwarimu muri kaminuza Chloe Orkin, akaba ari n’umuhanga mu bijyanye na virusi ya SIDA muri kaminuza ya Queen Mary i Londres/London, avuga ko uyu muti ushobora kugabanyiriza abarwayi umuzigo wo guhora bafata bya binini buri musi, kuko wo bazawuterwa inshuro esheshatu gusa mu mwaka.

Muganga Sanjay Bhagani, uyoboye ishyirahamwe European Aids Clinical Society, avuga ati: “Iki ni ikintu gikomeye cyane”.

Akomeza ati” Kunenwa ni ikibazo gikomeye cyane ku banduye virusi itera SIDA, kandi abatari bake ntiboroherwa no gufata ibinini imisi yose. Ibi rero bizatuma abenshi bahabwa uyu muti uterwa mu rushinge”.

Alex Sparrowhawk w’i Manchester, asanzwe akora mu ishyirahamwe rishinzwe kurwanya SIDA rizwi nka Terrence Higgins Trust. Haciye imyaka 12 yanduye virusi itera SIDA, kuva icyo gihe ari ku binini bya ART iminsi yose. Avuga ko ari ikintu kiryoheye ugutwi kumva ko hari uwundi muti ushobora kugabanya uyu muzigo.

Ati” Iyi nkuru ni ikintu abantu benshi bari bamaze igihe kirekire bategereje. Kumva ko uzaterwa umuti inshuro esheshatu gusa mu mwaka aho gufata imiti ya buri munsi ni ikintu gishimishije cyane. Kwibuka ko uhora ufata imiti ya SIDA buri munsi bihora bikwibutsa ko urwaye SIDA kandi ntibishobora kukuvamo.

Akomeza ati” Hari abantu bashobora kuba babana n’abandi batazi ko banduye cyangwa batanduye virusi, cyangwa usanga bakora akazi kababuza kugendagenda bazenguruka hirya no hino ku isi, ibi bigashobora kuba inzitizi ku guhora umuntu afata imiti iminsi yose”. Ku bwe, abakwiye gushyirwa imbere mu guhabwa uyu muti ni abo bose bawukeneye cyane gusumba abandi, nk’abasanzwe bahura n’ikibazo cyo kunenwa.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →