• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Muhayimana uri kuburanira i Paris, avuga ko yafashijwe n’umukozi wa TPIR kugera mu Bufaransa

Umwanditsi
November 24, 2021

Ku munsi wa Kabiri w’urubanza rwa Muhayimana Claude uri kuburanishirizwa i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, ku bufatanyacyaha nk’icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye inteko iburanisha ko kugera muri iki gihugu yabifashijwemo n’umugenzacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha-TPIR.

Muhayimana Claude, wavutse mu 1961 ari mu gihugu cy’u Bufaransa aho akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk’ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, ibyo akurikiranyweho bivugwa ko yabikoreye mu cyahoze cyitwa Perefegitura ya Kibuye, aha hari no mu gace kiswe zone turquoise karimo ingabo z’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside.

Ubwo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021, yagezwaga ku nshuro ya Kabiri imbere y’inteko iburanisha mu rukiko rwa rubanda i Paris, mu gusobanurira urukiko rwashakaga kumenya uko yageze mu Bufaransa mu 2001 aho nyuma yaje no guhabwa ubwenegihugu, yavuze ko ubundi ava mu Rwanda bitatewe no guhunga impamvu za Politiki, ko ahubwo yari arambiwe guhora atumizwa abazwa ndetse anasabwa gushinja ingabo z’Abafaransa ku ruhare rwazo muri Jenoside.

Akomeza iby’urugendo rwe kugera mu Bufaransa, Muhayimana claude, yabwiye inteko iburanisha ko hari umugenzacyaha wa TPIR( i Arusha) wamufashije akamushakira Pasiporo y’u Rwanda yagendeyeho, ashakirwa Visa ya Togo, ava muri Kenya amufasha guca muri Cote d’Ivoire, aho yaje no kumwoherereza amafaranga amufasha kuhava akagera i Paris mu Bufaransa.

Mu bindi yagarutseho imbere y’urukiko, yavuze uko Ben Rutabana ari inshuti ye, ko bavuka hamwe, ko ndetse yamuhuje na Dr Rudasingwa Theogene hamwe na Ngarambe, bombi bamwinjije mu ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda aho rinakorera hanze. Avuga ko yaryinjiyemo muri 2011, aho ubu aribereye umuhuzabikorwa mu gace ka Rouen.

Soma hano bimwe mu byo wamenya kuri uyu Muhayimana Claude;France: Icyo wamenya ku rubanza rwa Muhayimana Claude rwatangiye none I Paris

Muhayimana Claude, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa projet pèche yo ku Kibuye aho yagiye avuye gukora muri Guest House ya Kibuye. Urubanza rwe mu Bufaransa, rwakabaye rwarabaye mu bihe bishize ariko rwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirusi rwigizwa inyuma. Akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk’ikitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Urubanza rwe rwatangiye Tariki 22 Ugushyingo mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa. Rutegenijwe kurangira tariki 17 Ukuboza uyu mwaka wa 2021. Byitezwe ko urukiko ruzumva abatangabuhamya 50 barimo 15 bazava mu Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga