• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
23/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
23/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
23/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Muhanga: Abaturage bashobora kongera kuyoboka iyo gushyingura mu nsi y’urugo

Umwanditsi
November 25, 2021

Hashize imyaka 6 akarere ka Muhanga katagira irimbi rusange, ndete inama Njyanama y’akarere yagiye ifata imyanzuro y’aho ryashyirwa bikarangira bihindutse ndetse  hagashakishwa ahandi rizajya. Abaturage bakomeje kuba mu gihirahiro bibaza amaherezo.

Muri iyi myaka ya vuba hari hemejwe ko irimbi rusange rizashyirwa mu murenge wa Shyogwe ariko nyuma haza kwemezwa ko hegitari 17 zari ziteganyijwe hazubakwa RMK-Hotel ihuza uturere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi .

Mukamwezi Dative, utuye muri uyu mujyi avuga ko aherutse gupfusha umuvandimwe bikamusaba kujya gushakisha irimbi yamushyinguramo, bikamuhenda bitewe nuko bigoranye kubona aho washyingura hafi.

Yagize ati” Mperutse gupfusha musaza wanjye ariko byansabye kujya gushaka aho kumushyingura ndetse biranampenda kubera gushaka imodoka n’abacukura kubera ko ari kure kuko nta rimbi rusange dufite inaha”.

Mutabazi Barthremy, avuga ko baherutse kujya gushyingura i Gihuma ariko iri rimbi rimaze kuzura kuko rimaze igihe rishyingurwamo ndetse rimaze hejuru y’imyaka 45 akemeza ko abacukura bagenda basubira ahigeze gushyingurwa.

Yagize ati” Irimbi rihari ariko siko twese twahashyingura ni irya Gihuma rimaze hejuru y’imyaka 45 rishyingurwamo ndetse abacukura basigaye bacukura ahigeze gushyingurwa kuko haba hagaragara ko higeze gushyingurwa, rimwe na rimwe bakabona n’ibimenyetso bigaragara”.

Hari n’abandi bavuga amwe mu marimbi yagiye yuzura agafungwa kubera ko kubona aho gushyingura bigoye harimo; irya Munyinya, Shyogwe na Kivumu riri ahantu habi cyane bakemeza ko mu gihe bito hari abazajya bashyingura mu ngo zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ndetse n’uwari umuyobozi w’inama Njyanama y’aka karere, Shyaka Theobald bagiye babwira itangazamakuru ko ahari harateganyijwe hazibakwa Hotel ihuriweho n’uturere 3 twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi ku buso bwa hegitari 17 ndetse iyi Hotel ikaba yaratewe inkunga na Perezida wa Repuburika, Paul Kagame mu myaka ya 2003.

Nyuma yo kutagira irimbi rusange ry’Akarere, bishobora gutuma abaturage badafite ubushobozi bongera kuyoboka iyo gushyingura mu ngo mu rwego rwo kwirinda kubungana uwitabye Imana.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga