Ibihugu bikomeje kwiyongera mu gukaza ingamba zirimo no gufunga imipaka, kugabanya no guhagarika ingendo nyuma y’aho hagaragariye ubwoko bushya bwa Coronavirusi muri Afurika y’Epfo muri iki cyumweru.
Ibihugu nk’Ubwongereza na Singapour byabaye ibya mbere mu kwihuta gushyiraho ingamba zikaze zo gushyira abantu ukwabo bonyine(mukato) cyangwa kubuza indege zivuye muri Afurika y’Epfo n’ibihugu byegeranye.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nawo wagiriye inama ibihugu biwugize guhagarika izo ngendo z’indege. Abahanga baracyafite akazi gakomeye ko kumenya ibijyanye n’ubwo bwoko bushya, ariko bavuga ko bubahangayikishije cyane.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku isi-OMS rivuga ko bizafata ibyumweru kugira ngo hamenyekane ubukana bw’ubwo bwoko bushya, mu gihe abahanga bakirimo kwiga uko bwandura.
Ubu bwoko bushya bwagaragaye, butandukanye cyane n’ubwari busanzwe kugeza ubu. Abahanga bavuga ko aribwo bwiyoberanya cyangwa bwihinduranya cyane kugeza ubu, bisobanura ko inkingo zari zakozwe hagendewe ku bwoko bwo mu ntangiriro bw’I Wuhan zishobora kudakora.
Ubwoko bushyashya, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ntabwo burahabwa izina ryoroshye gufata, nka Delta cyangwa Beta, kugeza ubu buzwi nka B.1.1.529. OMS byitezwe ko ibuha izina kuri uyu wa Gatanu, hanyuma ikamenyesha niba ari ubwoko buteye impungenge cyangwa se ko ari ubwoko gucungira hafi gusa.
Ni hehe hamaze kuboneka abanduye ubwo bwoko bushyashya ?
OMS ivuga ko kugeza ubu, abantu bari munsi y’ijana babupimwe. Abamaze kwemezwa ko babwanduye bari cyane cyane muri Afrika y’Epfo, ariko kandi bamaze no kuboneka muri Hong Kong, Israel, Botswana n’Ububirigi.
Benshi mu bamaze kwandura muri Afrika y’Epfo bari mu ntara yayo ibamo abantu benshi cyane ya Gauteng, Johannesburg akaba ariwo murwa mukuru wayo. 24% bonyine mu bantu bagize Afrika y’Epfo nibo bamaze guhabwa inkingo zikwiye, ibyo bikaba bishobora gutuma ugukwirakwira kw’iyi virusi kwihuta cyane, nk’uko Dr Mike Tildesley, umwe mu bahanga ba Scientific Pandemic Influenza Modelling group, yabibwiye BBC.
Muri Hong Kong, ubwo bwoko bwakwiragiye hagati y’abantu babiri bari bashyizwe ukwabo (mu kato) muri hoteli, umwe akaba yari avuye muri Afrika y’Epfo, uwo wundi hakaba hashize iminsi bigaragaye ko yanduye nk’uko byahishuwe n’ishami rishinzwe iby’ubuzima. Bombi bari barahawe inkingo zikwiye.
Minisitiri w’Intebe wa Israel Naftali Bennett yavuze kuri uyu wa gatanu ko igihugu “kiri hafi y’igihe cy’amategeko adasanzwe” ku bijyanye n’ubwo bwoko bushyashya, kandi ko ”agiye gufata ingingo , ikomeye kandi ubu”.
Ubwongereza n’Ubuhorandi byabaye bifashe by’agateganyo ingingo yo guhagarika indege zivuye muri ibi bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo;
- Afrika y’Epfo
- Botswana
- Namibia
- Zimbabwe
- Eswatini (cahora citwa Swaziland)
- Lesotho
Singapore, Ubutariano , France na Israel biri mu bihugu byashyize na Mozambique, ku rutonde rwabyo rutukura. Ubuyapani bwamenyesheje ko kuva ku wa gatandatu, abagenzi bavuye muri Afrika y’Amajyepfo bagomba kumara iminsi 10 mu kato kandi bagapimwa inshuro enye muri icyo gihe.
intyoza