Iyo umubano hagati y’abashakanye urangiye, bishobora guterwa n’uko ikibatsi cy’urukundo cyazimye, cyangwa bikaba byaterwa no kuba batakibonerana akanya. Ariko se ihindagurika ry’ikirere rishobora gutuma habaho gutandukana?. Ibi nibyo biri kuba mu nyoni zo mu bwoko bwa Albatross zizwiho kumarana igihe kirekire cyane.
Ibi bivugwa, birashoboka, nkuko bikubiye mu bushakashatsi bushya buvuga ko inyoni zo mu bwoko bwa albatros (albatross), zimwe mu biremwa ku isi bizwiho kurambana cyane mu rushako, zirimo “gutandukana” kurushaho.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cyihariye cya Royal Society journal, bwakorewe ku matsinda 15,500 y’inyoni za albatros zibana nk’ingore n’ingabo mu birwa (amazinga mu Kirundi) bya Falkland Islands mu gihe cy’imyaka 15.
Gutandukana hagati ya albatros urebye ni nko gucana inyuma, ubigereranyije n’uko bimeze mu bantu. Ni igihe imwe mu nyoni ebyiri zibana nk’ingore n’ingabo igiranye imibonano n’indi nyoni.
Cyo kimwe no ku bantu, inyoni za albatros na zo zigira igihe cy’ingorane cyo gukura, no kugerageza (rimwe na rimwe zikananirwa) kujya mu mubano w’urukundo. Ariko iyo nyuma zigezeho zigashimana, zikabona indi nyoni mugenzi wazo zihuje, ubusanzwe zibana akaramata (ubuzima bwose).
Ikigero cya 1% cy’inyoni za albatros nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ni zo zitandukana nyuma yo guhitamo inyoni yindi zibana na yo – ikigero kiri hasi cyane ugereranyije n’ikigero cya gatanya (divorce) ku bantu mu Bwongereza, aho abarenga 100,000 batandukanye mu 2019.
Francesco Ventura, umushakashatsi wo kuri Kaminuza ya Lisbon muri Portugal akaba n’umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, agira ati: “Gushaka inyoni imwe no kumarana igihe kirekire mu mubano ni ibintu bimenyerewe cyane kuri zo”. Ariko mu myaka yakoreweho ubwo bushakashatsi yari irimo ubushyuhe bwinshi mu mazi, amatsinda ya albatros abana nk’ingore n’ingabo agera ku 8% yaratandukanye.
Gatanya itewe n’ihindagurika ry’ikirere
Ubu bushakashatsi buvuga ko “gatanya itewe n’ihindagurika ry’ikirere ishobora kuba ari ingaruka yirengagizwa” ivuye ku ihindagurika ry’ikirere. Ubusanzwe, gatanya mu nyoni za albatros ibaho iyo imwe inaniwe kubyara, indi igashaka izindi zibyarana na yo ku ruhande mu kindi gihe gikurikiyeho cyo kororoka.
Ariko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko amatsinda y’izi nyoni abana nk’ingore n’ingabo yanatandukanaga n’iyo yabaga yaragize igihe cyiza cy’urubyaro.
Umushakashatsi Francesco avuga ko hari ibintu bibiri bishoboka bishobora kuba byarateye uko kwiyongera kwa gatanya – kimwe gifitanye isano n’uburyo zigorwa n’umubano wo mu gihe ingore n’ingabo zibayeho ahantu hatandukanye ha kure (long-distance relationship).
Amazi ashyushye kurushaho yatumye biba ngombwa ko izi nyoni zihiga igihe kirekire kandi zikaguruka intera ndende kurushaho zishakisha ibyo kurya. Iyo izi nyoni zidashoboye gutahira igihe gikwiye cyo kororoka, izashakanye na zo zishobora gushaka uko zigenza ku ruhande zigashaka indi nyoni.
Ikindi kintu gishobora kuba gitera uku kwiyongera kwa gatanya ni uko imisemburo (hormones) y’umuhangayiko ya albatros izamuka iyo ziri ahantu haziteje ibibazo bikomeye by’imibereho, nk’iyo amazi ashyushye cyane.
Mu gihe hari ibihe bigoye kurushaho bijyanye no kororoka, hamwe n’ibiryo bidahagije, bishobora gutuma albatros ihangayika kurushaho ndetse mugenzi wayo akitirirwa “kwitwara nabi mu gutera akabariro” – ikintu nyuma gishobora gutera gatanya, nkuko Francesco abivuga.
Ubu bushakashatsi butangajwe mu gihe umubare w’inyoni za albatros mu mahanga wugarijwe no kugabanuka. Imibare imwe yo mu 2017 igaragaza ko umubare w’amatsinda y’ingore n’ingabo ya albatros arenzeho gato kimwe cya kabiri cy’uko yanganaga mu myaka ya 1980.
Francesco avuga ko mu birwa bya Falkland Islands, muri iki gihe umubare wazo udateje guhangayika – ariko ko mu tundi turere aho umubare wazo ari muto, ari ikintu giteje impungenge. Ati: “Ubushyuhe burimo kuzamuka kandi buzazamuka, rero ibi bishobora guteza ibindi bibazo”.
intyoza