Umukobwa, yiyahuye muri Nyabarongo ashaka urupfu, arohorwa akiri muzima

Yitwa Ingabire Jeannette, ku myaka 25 y’amavuko nkuko byagaragaye ku ikarita ye ya Bank yabonywe n’ikinyamakuru intwari, uyu yiyahuye muri Nyabarongo ahagana i saa saba zo kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 bamurohora rutaramutwara.

Nkuko umugabo usanzwe ukora muri Ruliba, ari nawe wamurohoye yabitangaje, yagize ati” Njyewe numvise abagore hariya hakurya basakuza bahuruza, ndebye mbona umuntu yamaze kugera mu mazi, nibwo nahise njya muri Nyabarongo ndamurohora”.

Uyu mugabo watabaye ubuzima bwuyu mukobwa/Gore washakaga urupfu, avuga ko atari ubwa mbere atabaye umuntu washakaga kwiyambura ubuzima muri iyi Nyabarongo, avuga ko uyu arohoye abaye uwa kabiri kuko mu mwaka wa 2019 ngo yarohoye umugore wiyahuyemo ahetse umwana, ashaka ko ubuzima bwe n’ubw’umwana birangira. Ahamya ko uwo mugore yatabaye ubu ari muzima hamwe n’umwana we.

Mu busanzwe, aha hantu ni hamwe mu gice cya Nyabarongo hakunda kubonekamo Ingona ariko kandi mu bindi bice bigana epfo naho hakaba imvuvbu. Kuri uyu mugabo twakwita umutabazi w’ubuzima bw’abashaka kwiyahura, avuga ko kuba aziko izi nyamaswa zizwi ko ari inkazi mu mazi by’umwihariko Ingona, ko mu kujya gukiza ubuzima bw’abashaka kubwiyambura abitekereza ho, ariko na none ngo ntazi ikibimutera kuko yihutira gutabara nta bwoba, ibindi ngo biza nyuma avuye mu mazi.

Abagore batabarije uyu washakaga kwiyambura ubuzima, bavuze ko bamubonye yiroha muri Nyabarongo, ariko kandi ko batazi impamvu yamuteye kwiyahura. Bashimangira ko nubwo ibibazo bobaho, ngo umuti si ukwiyahura. Bavuga kandi ko uyu washakaga kwiyambura ubuzima ari uwo mu Karere ka Kicukiro, batangazwa n’urugendo yakoze ashaka gusa kwiyambura ubuzima. Nyuma yo gukurwa muri Nyabarongo, hageze imbangukiragutabara, batangira kumuha ubuvuzi bw’ibanze mbere yo kumwerekeza kwa muganga.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →