Inzara, ibibazo mu miryango y’abakozi bakora amasuku mu kigo nderabuzima giherereye mu Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi, bikomeje kuba agatereranzamba. Baratabaza ubuyobozi bushya bw’Akarere ka Kamonyi n’undi wese kuko babuze uwo batakira ngo abumve.
Ikibazo cyo kudahembwa kw’aba bakozi, si ubwambere kivuzwe kuko ubwo giheruka kuvugwa bari bamaze amezi abiri badahembwa, bavuga ko inzego batakiye zose zagiye zibarerega, zibabeshya ko zibafasha gukemura ikibazo ariko ntibikorwe.
Aba bakozi, bamwe muri bo bahisemo kuyamanika basigira bagenzi babo aka kazi bajya gushakishiriza ahandi kuko ibibazo byo kudahembwa byari bimaze kubarenga no kubashyira mu bindi bibazo mu miryango bwite, mu nzara ndetse n’amadeni.
Intandaro ikomeye yo kumara iki gihe cy’amezi atatu aba bakozi badahembwa ni isoko ryo gukora amasuku ryatanzwe muri iki kigo, aho uwaritsindiye yaryambuwe mu buryo bamwe bavuga ko ari uko nta kantu( ruswa) yatanze bigatuma aryamburwa rigahabwa utararitsindiye bivugwa ko we hari ibyo yemereye abarimuhaye.
Ubusanzwe, uwatsindiye iri soko niwe uba ugomba guhemba abakozi bakora amasuku, ari nayo mpamvu guhembwa kwabo byakomeje ikibazo. Icyo nk’intyoza twamenye kindi ni uko nyuma y’inkuru yakozwe igihe bari bamaze amezi 2 badahembwa, hakozwe inama bagasanga guha isoko utararitsindiye byarakozwe mu buryo budakwiye, basaba uwabikoze kuba ariwe wishyura aba bakozi ariko na n’ubu biracyari ikibazo. Ibibazo bihari byo ni uruhuri, bivugwa ko hari n’ababyivangamo kubera zimwe mu nyungu babifitemo.
Amakuru yandi intyoza yamenye ni uko aba bakozi bandikiye ubuyobozi bw’ikigo bishyuza ariko ngo umuyobozi akabaterera ibarwa bari banditse, kuko ngo yababwiraga ko batagombaga kwandika bishyuza ikigo, ahubwo bagombaga kwandika basaba kwishyurizwa. Nyuma bagannye ubuyobozi bw’Umurenge bawutura ikibazo ariko birangira ntacyo bitanze kuko babwiwe ko kigiye gukemuka ariko ntibikorwe.
Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yageragezaga kumubaza kuri iki kibazo n’ibindi bivugwa mu kigo ayoboye, nyuma y’iminsi 2 yarahawe ubutumwa nta busubize, yarahamagawe nti yitabe, yaje kohereza ubutumwa ko ibibazo yohererejwe yabibonye ndetse nyuma aza kubwira umunyamakuru ko ibyo atabasha kubisubiriza kuri terefone, ko azamushaka akabimubwira ho ariko kugeza na n’ubu inkuru yandikwa icyumweru kigiye gushira nta gisubizo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga nawe yamenyeshejwe iby’iki kibazo n’ibindi biri muri iki kigo kiri mu murenge ayoboye, cyane ko ibi bibazo binagira ingaruka ku baturage ayoboye ariko nawe ntacyo yashatse kuvuga ku bibazo.
Uwatsindiye isoko ryo gukora amasuku ariko ntarihabwe, nyuma y’igihe intyoza imushaka yaje kuboneka, avuga ko nyuma yuko ikibazo kigaragariye, ndetse kigasakuzwa yahamagawe n’ubuyobozi, bumusaba ko yakwishyura abakozi( atakoresheje) bityo akanemera gukorera ku masezerano y’uwari wahawe isoko ataritsindiye ariko we ngo abona ko birimo uburiganya( amanyanga) arabyanga, abasaba kubanza gusesa amasezerano ya mbere n’uwahawe isoko kugira ngo atangire nta bibazo atateje bihari.
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buteganya gukora kuri iki kibazo ngo butabare aba bakozi batabaza nyuma y’amezi 3 badahembwa, aho bamwe banahisemo kureka aka kazi kubwo guhunga ibibazo, Dr Nahayo Sylvere umuyobozi mushya w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ati “ Ikibazo turagikurikirana, turabafasha ikibazo gikemuke”.
Amakuru intyoza.com ifite ni uko aba bakozi buri umwe abarirwa umushahara ungana n‘ibihumbi makumyabiri na bitanu( 25,000Fr) y’Amanyarwanda, bisobanuye ko buri umwe aberewemo ibihumbi mirongo irindwi na bitanu( 75,000Fr). Barasaba ko ubuyobozi n’undi wese ubishoboye abagoboka muri iki kibazo. Ibindi bibazo biri muri iki kigo bitoroshye bituma abaturage badahabwa serivise neza ndetse no mu bakozi ishyamba akaba atari ryeru turacyabikoraho.
intyoza.com