Inteko ishinga amategeko ya DR Congo yirukanye Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo

Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa DR Congo yavanyweho n’inteko ishingamategeko. Abayigize batoye ko Theo Ngwabidje Kasi aterewe icyizere kubera byinshi bamurega birimo imiyoborere mibi.

Mu gihe inteko ishinga amategeko yamutereye icyizere, Guverineri Kasi we yatangaje ko yamaganye ibyakozwe n’inteko abyita “amanyanga yateguwe…dufata nk’urugomo rwa politike rudafite icyo rugeraho“.

Iyo nteko nkuko BBC ibitangaza, yateranye kuwa kane mu gihe hari ubushyamirane hagati y’abapolisi na rubanda hanze y’inzu ikoreramo mu mujyi mukuru w’iyi ntara, Bukavu. Iyi nteko yari irimo abadepite 33, muri bo 28 batoye bemeza kuvanaho Theo Ngwabidje Kasi. Yasabwe gushyikiriza Perezida ibaruwa yo kwegura kwe mu masaha 48.

Kivu y’Epfo yugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye uterwa n’imitwe y’inyeshyamba ishingiye ku moko cyane cyane mu misozi ya Fizi, Mwenga, Minembwe, Uvira n’ahandi. Mu kwezi gushize, umujyi wa Bukavu nawo watewe n’inyeshyamba zashatse kuwigarurira zikaneshwa n’abasirikare ba Leta, imirwano yaguyemo abantu hafi 10.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →