Kamonyi: Hatangijwe imikino mu mashuri, basabwa ko Siporo iba umuco, banahabwa umukoro

Kuri iki cyumweru tariki 05 Ukuboza 2021 mu karere ka Kamonyi hatangijwe imikino mu mashuri ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo. Abayitabiriye by’umwihariko abanyeshuri,  basabwe kuyigira umuco. Bakanguriwe kandi kwamagana inda ziterwa abangavu n’ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Mu butumwa bw’Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo bwatanzwe na Meya w’Akarere ka Kamonyi kuko Guverineri atari ahari, yasabye abazitabira aya marushanwa guhatana bashaka intsinzi, ariko kandi abasaba ko siporo ikwiye kuba umuco ndetse kandi abantu bakibuka ko bagomba kwamagana abatera abangavu inda n’ihohoterwa ryose aho riva rikagera.

Yagize ati” Ndagirango mbibutse ko abazitabira aya marushanwa bose bagomba guhatana bagashaka intsinzi, ariko tukanabigira umuco ndetse tugafatanya n’inzego tukanamagana abatera inda abangavu, tukabarinda ihohoterwa ryose bakorerwa kuko rituma batagera ku ntego zabo”.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, avuga ko gukora siporo aribwo buryo bwiza bwo kubungabunga ubuzima, ko bityo buri wese asabwa gukomeza kuzirikana ko imyitozo ngororamubiri ari ingirakamaro ku mibereho ya buri muntu.

Yagize ati” Nibyo, gukora siporo nibwo buryo bwiza bwo kubungabunga ubuzima. Twese turasabwa ko twakomeza kuzirikana ko imyitozo ngororamubiri ari ingirakamaro ku mibereho ya buri muntu kuko hari indwara zitandura turwara kubera kudakora siporo”.

Akomeza avuga ko imikino y’amashuri izafasha kuzamura impano z’abanyeshuri bazaba bigaragaje bakazamura urwego bakaba “baduhesha ishema biturutse kuko bazaba bitwaye. Turabatuma guhangana mushaka intsinzi mukaduhesha ishema”.

Iyi mikino y’amashuri yatangijwe mu ntara y’amajyefo ikubiyemo; umupira w’amaguru n’imikino y’amaboko n’imikino Ngororamubiri yose izakinwa mu gihembwe cya 2.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →