Paris: Umunyamategeko arasobanura impamvu bamwe mu batangabuhamya bivuguruza mu rukiko

Mu rubanza ruregwamo Umunyarwanda Muhayimana Claude, rukomeje kubera i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa mu rukiko rwa rubanda, bamwe mu batangabuhamya bagaragaza ko batazi cyangwa batibuka ibyo babazwa n’urukiko, nyamara ugasanga nta n’impamvu ifatika bagaragaza ibitera. Umunyamategeko-Me Karongozi André Martin uhagarariye inyungu z’abaregera indishyi, abona ko hari ababikora nkana, abibagiwe, uburwayi n’izindi mpamvu.

Mu kigano yahaye abanyamakuru bari i Paris aribo, Hakorimana Gratien na Saro Francine Andrew boherejwe n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro-Pax Press gukurikirana uru rubanza, Me Karongozi yagaragaje impamvu zitandukanye zishobora kuba arizo ntandaro yo kuba bamwe mu batangabuhamya barimo kugaragaza ko batazi ibyo babazwa n’urukiko cyangwa se bakaba batabyibuka.

Me Karongozi, avuga ko abatangabuhamya bari muri uru rubanza bari mu byiciro bitatu, aho bamwe ari; Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba Abari mu bicaga Abatutsi ndetse n’abandi avuga ko bareberaga, batari bafite ubwoba.

Avuga ku ruhande rw’abatangabuhamya barokotse, agaragaza ko zimwe mu mpamvu zatuma ibyo babazwa n’urukiko bagaragaza ko batabizi cyangwa se batabyibuka zaba ziterwa n’inkurikizi z’ibyo bakorewe muri Jenoside cyangwa se bahuye nabyo, aho atanga urugero rw’uri mu Gihugu cy’u Bubiligi utabasha gutanga ubuhamya kuko ibyo yabonye byamugarutse akarwara.

Ku bandi, avuga ko imyaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ari myinshi, ko hari ibintu utaba wibuka. Atanga urugero rw’umwe wavuze ko atibuka amazina y’abana bato bo mu muryango munini. Avuga kandi ibibazo by’uburwayi nabwo bushobora kuba impamvu, nk’aho yanatanze urugero rw’umusaza wari umushoferi wa maneko ku Kibuye wavuze mu rubanza ko atacyumva neza kubera ko anywa imiti.

Abandi, cyane ku batarahigwaga avuga ko hari ababa bafite ubwoba bw’uko ibyo bavuga bindi batigeze bavuga mbere bishobora kubagiraho ingaruka bityo bagahitamo kubihisha. Avuga kandi ko hari n’ababeshya nkana kubera ko bicujije yego, ariko badashaka ko bazongera no kubabaza ku bindi nko kubyo bavuze mu rukiko. Atanga urugero rw’uyu musaza, aho avuga ko yaketse ko navuga ibindi bazamukurikirana.

Atanga urugero rw’ibyo yavuze abona ko atari ukuri, aho mu rukiko bamubajije niba umugore we yari Umututsikazi agasubiza ko we mu bayisilamu( ni umu islam) iby’amoko batabijyamo, bamubaza niba atarabonye irangamuntu ye akavuga ko nta mugabo waka umugore we irangamuntu. Aha, Me Karongozi akabona ko harimo kubeshya cyane ko bitandukanye n’ibyo yavuze mbere agaragaza ko yarwanye ku mugore we.

Kubwa Me Karongozi, ahamya ko yaba abunganira uregwa, yaba abaka indishyi, urukiko ndetse nna’abacamanza muri rusange, avuga ko uko umuntu atanga ubuhamya bituma bumva icyo bafata, ko rero nubwo umuntu yabeshya hari byinshi umuntu ahera ho akabona ko ibivugwa ari ukuri.

Urubanza rwa Muhayimana Claude wavutse mu 1961, ruraburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa kuva kuwa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 17 Ukuboza 2021. Akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk’icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije abigambiriye abasirikare n’interahamwe inshuro nyinshi aho yabatwaraga mu modoka akabageza aho bajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ku misozi ya Karongi, Gitwa ndetse na Bisesero. Kibuye, ni hamwe mu bice byiswe zone Turquoise, habaga ingabo z’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →