Abatorejwe mu itorero ry’impeshakurama rigizwe n’abakora mu buvuzi, bashyikirije akarere ka Muhanga amafaranga angana miliyoni 3 y’u Rwanda yo kugurira abantu 1,000 batishoboye ubwisungane mu kwivuza. Bavuga ko babitewe n’akababaro baterwa n’ababagana batishoboye bashaka ubuvuzi.
Umuhuzabikorwa w’Impeshakurama mu karere ka Muhanga, Dusengimana Ezella avuga ko bakunze kubona ibibazo ku bo bakira batabashaka kubona ubwisungane mu kwivuza( Mituweli), ariho bakuye igitekerezo cyo kwiyemeza kugira uruhare mu gufasha aba baturage.
Yagize ati” Iyo turi ku bitaro usanga twakira abarwaye bari mu ngeri nyinshi kuko hari bamwe baba barishyuye amafaranga wenda atabemerera kwivuza, ariko hari igihe birangira ndetse mubo twakira usangamo abatarigeze bishyura n’ifaranga na rimwe, wenda ugasanga bafite ubukene bityo bituma dutekereza gufasha bene abo bantu batabasha kwitangira uyu musanzu kuko indwara idateguza”.
Akomeza avuga ko n’abandi batorejwe mu yindi mitwe y’intore bakwiye kujya bakora ibikorwa byo gufasha abaturage kuva mu bibazo bibangamiye imibereho myiza yabo bityo bagatanga umusanzu wabo wuko bene ibi bibazo byakemuka.
Yagize ati” Nibyo twaratojwe ndetse byaduhaye intege zo gufasha abaturage no kubaha serivisi nziza ariko turasaba n’abandi ko batekereza ku bibazo niyo cyaba kimwe bakagishakira uko cyakemurwa bagatanga umusanzu wabo haba mu bitekerezo no mu bundi buryo bwose bashobozwa”.
Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko bishimishije kuba aba bakozi bitanga bagakora akazi kabo bakanatekereza ku badashobora kwibonera ubwisungane mu kwivuza, bakabagenera umusanzu wo kubafasha kubona uko bazajya bivuza n’imiryango yabo kubera ko benshi muri bo baba mu bukene bukabije. Akomeza abashimira uruhare rwabo mu gufasha Akarere gukemura ibibazo by’abaturage.
Akarere ka Muhanga muri uyu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021-2022 kageze kuri 92,3% ku bamaze gutanga Mituweli, ndetse mu ntara y’amajyepfo aka karere ni aka 8, mu gihe ku rwego rw’Igihugu kari ku mwanya wa 7 ku rutonde rugenda ruhindagurika bitewe n’abishyuye ubu bwisungane.
Akimana Jean de Dieu