Muhanga: Barifuza ko hashyirwaho abajyanama b’ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye

Bamwe mu bayobozi b’Imidugudu yo mu karere ka Muhanga, barasaba ko hashyirwaho abajyanama b’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko babona ko byagabanya amakimbirane akenshi akunze kugaragara mu miryango.

Abakuru b’Imidugudu, ibi bavuga babihera ku kuba hari bimwe mu bibazo byagabanutse mu miryango bitewe nuko hashyizweho zimwe mu nzego zirimo; Inshuti z’Umuryango n’Abajyanama b’Ubuzima, aho buri rwego usanga mu nshingano zarwo bafasha abaturage kandi koko wareba ukabona impinduka zigaragara.

Mukamusoni Agnes, Mudugudu wa Kinyami, Akagali ka Kinini mu murenge wa Shyogwe, avuga ko benshi mu bagore bo muri uyu mudugudu batarabasha kumva ihame ry’uburinganire kuko usanga umugabo agenda n’umugore akagenda. Avuga ko nka ba Mudugudu iyo bageze mu ngo ahabaye amakimbirane basanga abagore akenshi aribo mbarutso. Ahamya ko babagira inama, ariko kandi ngo“ hari bagenzi bacu bakwiye kuganirizwa ku itegeko kuko iri hame benshi baryumva kuri radiyo gusa”.

Yagize ati” Bamwe mu bagore bo muri uyu mudugudu wacu usanga batarabasha kumva neza icyo ihamwe ry’uburinganire risaba abashakanye ndetse n’abenda kubana kuberako usanga umugabo agiye mu kazi cyangwa mu kabari nabo bakava mu ngo, ugasanga bahuriye mu kabari. Iyo hari uwatunze agatoki ahari amakimbirane, usanga abagore aribo bafite amakosa, aribo batuma amakimbirane akomeza kwiyongera, bakabikora bitwaje ko bahawe agaciro, ariko dukwiye kuganirizwa neza kuri iri tegeko kuko benshi muri twebwe tubyumva mu maradiyo”.

Akomeza avuga ko hari abakwiye guhugurwa bityo bakaba abafashamyumvire biri hame kandi bigahera mu mudugudu.

Yagize ati” Nibyo turaganira mu nama ariko ntibisobanurwa neza ahubwo tujya mu zindi gahunda. Dukwiye guhugurwa cyangwa hagashyirwaho abafashamyumvire kuri iri hame bakajya begera zimwe mu ngo zirangwamo amakimbirane nkuko abajyanama b’ubuzima bakora inshingano zabo”.

Tuyizere Jean Bosco, nk’Umukuru w’Umudugudu avuga ko kubahiriza ihame ry’Uburinganire bitangirira mu muryango hagati y’abashakanye, ariko ngo usanga hari abagirana amakimbirane kubera kutanagira ubumenyi buhagije bagahora mu guhohoterana. Asaba abashakanye kubahana no guca bugufi bakajya inama. Gusa asanga hakwiye kujyaho Abajyanama bihariye ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Umugenzuzi Mukuru w’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, Rwabuhihi Rose avuga ko ibishoboka byose bazabikora hagamijwe kumvisha abatarasobanukirwa neza ibijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi, hagamijwe gushakira ineza “abagize imiryango yacu” kuko ntitwifuza icyo aricyo cyose cyahungabanya umuryango. Tuzagerageza gufatanya n’inzego z’ibanze tugamije kwibutsa abagize umuryango ibyo bagomba kwitondera byabaviramo ibyaha kuko twifuza ko umugabo n’umugore bagomba kuzuzanya muri byose.

Rwabuhihi Rose

Mu bihe bitandukanye, hagiye humvikana bamwe mu bashakanye bicana, abandi bagata ingo kugirango amahoro aboneke ndetse rimwe na rimwe ugasanga ibituma batandukana ari ukutumva kimwe ibijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye biyobora ku makimbirane atuma imiryango ibaho nabi ndetse imwe muri yo igasaba ubutane.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →