• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Leta ya Ethiopia yabujije igisirikare cyayo kwinjira mu ntara ya Tigray

Umwanditsi
December 24, 2021

Leta y’Igihugu cya Ethiopia ivuga ko yategetse ingabo zayo kudakomeza ngo zinjire mu ntara ya Tigray. Ni nyuma y’aho zisubiye kwigarurira uturere two mu ntara za Amhara na Afar twari twigaruriwe n’inyeshamba za TPLF.

Iyi ngingo, ifashwe inyuma y’aho inyeshamba za Tigray ziyamanitse zikavuga ko intambara zahagarara kugira ngo habe ibiganiro by’amahoro. Ingabo za Leta zari zavanywe muri Tigray mu mpera z’ukwa gatandatu, nyuma y’aho itangarije ko ihagaritse intambara, ibyatumye nyuma inyeshyamba za Tigray zisatira intara za Amhara na Afar zikigarurira uturere tutari duke.

Iyi ngingo kandi nkuko BBC ibitangaza, itanze icyizere ko hashobora kuba ibiganiro by’amahoro byo kurangiza iyi ntambara imaze guhitana abatari bake muri iki gihugu mu bice byabereyemo imirwano.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Ethiopia, Legesse Tulu, yabwiye abanyamakuru ku murwa mukuru Addis Abeba ko ingabo zategetswe kuguma mu turere zigenzura, zibe ziretse ibyo kwinjira muri Tigray.

Legesse Tulu avuga ko “urugamba rwo kugarukana ubumwe bw’igihugu” rwashyitse ku ntego shingiro yarwo yo kubohoza uturere twari twigaruriwe n’inyeshyamba za Tigray. Avuga ko ingabo zahagaritse imigambi ya TPLF kandi ko zagabanije cyane ingufu zayo.

Avuga kandi ko Leta yafashe iyo ngingo kugira ngo ingabo ntizihure n’ingorane hamwe n’ibitero bya TPLF nk’uko byagenze mu bihe byashize, kandi kugira ngo bazafate ingingo mu gihe cyose bizaba bikenewe.

Legesse avuga ko Leta yashatse “gukingira/kurinda igisirikare na leta imigambi mibi ya TPLF”. Asobanura ko umutwe w’ izi nyeshyamba warimo utegura gufata abasirikare bapfiriye ku rugamba ukabahamba mu byobo rusange, maze uhite ugaragaza ko Leta ikora ihonyabwoko/itsembabwoko.

Hagati aho, Legesse avuga ko Leta ifite uburenganzira n’inshingano zo kwinjira muri Tigray umwanya uwo ari wo wose kugira ngo ikore ibyo itegeko nshinga riyihera uburenganzira mu gihe byagaragara ko ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu bugeramiwe/bubangamiwe. Iyi ntambara, imaze umwaka urenga ivugwa ko imaze guhitana ubuzima bw’ibihumbi n’ibihumbi by’abanyagihugu, abandi nabo babarirwa mu mamiriyoni bakuwe mu byabo.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga