• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Amajyepfo: Guverineri Kayitesi arasaba ubufatanye mu kurandura ibibazo bibangamiye umuryango

Umwanditsi
December 27, 2021

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice arasaba abatorewe mu nama y’Igihugu y’abagore gukomeza kugira uruhare rudasubira inyuma mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imiryango. Bimwe muri ibyo birimo; Isuku nkeya, igwingira ry’abana ndetse no kuva mu ishuri kwabo.

Guverineri Kayitesi, ibi yabigarutseho mu ihererekanyabubasha ryabaye kuri uyu wa 26 Ukuboza 2021 ku bayobozi bashya batorewe kwinjira mu nama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Yagize ati” Mwahawe uburenganzira mutumwa na bagenzi banyu kuko babafitiye icyizere cyo kubafasha gukomeza gutera imbere, bityo nimubatereshe indi ntambwe bo gusubira inyuma kuko intara yacu yahize izindi mu mihigo ya Mutimawurugo, kandi tubifitiye ishema. Kuba uwa mbere ni byiza ariko kugumana uwo mwanya bikaba byiza kurushaho. Ndagirango muhangane n’ibibazo bibuza abaturage amahwemo; hari isuku, igwingira ry’abana ndetse n’amakimbirane ya hato na hato”.

Akomeza abibutsa ko umurimo bajemo ari ubukorerabushake, bityo bagomba gukora batizigama bagaharanira ko iterambere ry’imiryango ryarushaho kugaragarira mu bikorwa bazakorera abaturage.

Yibutsa kandi ko ibyo bazakora muri iyi mirimo batorewe bidatandukanue n’ibyo basanzwe bazi, bakora. Abasaba kwitangira ababatumye, kubageza ku iterambere nyaryo igihugu cyifuza kugezaho abagore n’abakobwa biciye mu bikorwa kuko aribyo bigaragaza ko bakoze ibyo batumwe gukora.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku ntara y’Amajyepfo, Kampororo Jeanne wongeye kugirirwa icyizere kuri manda ye ya kabiri, avuga ko bishimira ko ba Mutimawurugo bagira uruhare mu gufasha imiryango kugera ku iterambere binyuze mu bikorwa byabo bakora, biciye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya ndetse ibi bikorwa bakora bikanagira uruhare rwo kuzamura imibereho y’abagize umuryango harimo; kurwanya igwingira riterwa n’imirire mibi, kwimakaza isuku ndetse no gufasha abana kujya ku ishuri.

Yongeyeho ko “ukurusha umugore mwiza akurusha urugo rwiza”, bityo icyo aba bagore bitezweho ari ugufatanya n’izindi nzego ziharanira iterambere ry’umugore kandi bahereye hasi mu mudugudu aho batuye bityo umugore nawe akagira umuhate wo guharira ko umuryango we watera imbere.

Hashize igihe inzego zarahagurukiye guharanira iterambere ry’umugore ndetse no kumukangurira kwiteza imbere, aho ndetse benshi bakangurirwa kugana ikigo BDF kikabaguriza amafaranga yishyurwa hashyizweho inyungu nkeya, bakiteza imbere mu mishinga mito bakoze. Benshi barayatse ariko hari abandi batarabasha kuyafata ngo bayakoreshe kuko bahorana ubwoba ko bahomba bakabura ubwishyu.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga