Gasabo: Umuturage yatemwe azizwa guha Polisi amakuru

Ni umuturage wo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Kidashya, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, ahari umuturage watewe iwe agatemwa mu mutwe azizwa ko yagiye gutanga amakuru kuri Polisi.

Urugomo rwakorewe uyu muturage, rwabaye ahagana ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 02 Mutarama 2022. Nkuko ikinyamakuru Hanga dukesha iyi nkuru kibitangaza, ngo ukuriye irondo mu mudugudu, ubu wabaye asigariyeho ukuriye irondo mu kagari witwa Rtd Cpl TUZABANA Innocent, yavuze ko uwitwa Munyampeta atabashije kumenya irindi zina rye ngo yafatanije n’abarumuna be babiri nabo agishakisha amazina yabo bateye uyu umugabo bakamutema.

Intandaro yo gutera uyu mugabo bakamutema ngo ni uko yagiye kuri Sitasiyo ya Polisi I Jabana agatanga amakuru. Amakuru yajijijwe ko yatanze ngo ni avuga ko hari bintu bibye babitse mu nzu yabo.

Mu gihe Police yiteguraga kujyayo kureba ibi byibano, aba bahungu babonye uyu muturage Tuzabana, baramwirukankana bamutema mu mutwe bikabije bavuga ngo niwe wabatanzeho amakuru kuri Polisi ije kubafata. Uyu watemwe mu mutwe yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Nyacyonga, mu gihe abamutemye bo bagishakishwaa kuko bahise batoroka.

Umuturage watemwe.

Mudaherenwa Regis umuyobozi w’akarere wungirije (DDEA), yabwiye Hanga ko aba batemye uyu muturage barimo gushakishwa, ko hari amakuru ko bahungiye mu karere ka Rulindo.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →