Abakozi ku kibuga cy’indege mu kirwa cya Maurice batoye uruhinja rukivuka rwasizwe aho bashyira imyanda mu cyumba cy’ubwiherero cyo mu ndege.
Umugore w’imyaka 20 uturuka muri Madagascar, bikekwa ko ariwe wari umaze kubyarira muri iyo ndege, yatawe muri yombi. Iyo ndege ya Air Mauritius (Izinga/ikirwa rya Maurice), yari yashyitse ivuye muri Madagascar, yururutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Sir Seewoosagur Ramgoolam tariki ya mbere Mutarama.
Abakozi bo ku kibuga cy’indege nkuko BBC ibitangaza, batoye uwo mwana igihe barimo barasuzuma iyo ndege nk’uko bisanzwe bikorwa. Babonye agatambaro ko kwihanaguza mu kazu k’ubwiherero kariho amaraso, bahita bihutana urwo ruhinja ku bitaro biri hafi kugira ngo rwitabweho. Igiporisi cyo ku kibuga cy’indege cyabajije abari mu ndege.
Umugore ukekwa kuba ariwe nyina w’uwo mwana, mu ntangiriro yatangiye guhakana ko ariwe nyina we, yakorewe ibipimo bihita byemeza ko yari arangije kubyara. Yahise aguma acungiwe umutekano na Polisi mu bitaro. We n’umwana we bivugwa ko bameze neza.
Uwo mugore, ava muri Madagascar, yari aje muri Maurice ku ruhushya rwo gukora rw’imyaka ibiri, azabazwa amaze kuva mu bitaro hanyuma akurikiranweho guta umwana akivuka.
intyoza